Mu myaka ine u Rwanda ruzaba rufite umusaruro w’umuceri uhagije

Minisitri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, aratangaza ko u Rwanda ruteganya kuba rufite umusaruro ukomoka ku gihingwa cy’umuceri uhagije mu myaka ine iri imbere ku buryo rutazakenera kongera gutumiza umuceri hanze.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki 05/01/2012, Minisitiri Kanimba yavuze ko ku masoko bigaragara ko umuceri wera mu Rwanda usigaye uhangana n’iyindi ituruka hanze. Yagize ati “Muri rusange umuceri uri kwiyongera ku buryo mu myaka nk’ine u Rwanda ruzaba rwihagije mu musaruro w’umuceri.”

Yakomeje avuga ko hari gahunda nyinshi zo guhagarika ikoreshwa ry’utumashini dutonora umuceri wera mu biturage kuko tuwangiza.

Mu ntangiriro z’ukwezi k’ukuboza 2011, Inama y’Abaminisitiri yemeje ikigo kizateza imbere ihingwa ry’ibinyampeke mu Rwanda (RGCC) kizaba gishinzwe gukemura no kumenyekanisha ibihingwa by’ibiyampeke byera mu Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka