Kayonza: Akarere kiyemeje guhaza uruganda rwa Mount Meru Soyco ku gihingwa cya soya

Akarere Kayonza kahize guhinga soya ku buso bwa hegitari 3200, kugira ngo uruganda rwa Mount Meru Soyco ruzajya rutunganya soya rukayibyaza amavuta rutazagira ikibazo cyo kubura iyo gukoresha.

Ubusanzwe igihingwa cya soya nticyahingwaga cyane mu karere ka Kayonza kubera ko idatanga umusaruro wavamo amafaranga menshi, nk’uko bamwe mu bahinzi bo muri aka karere babivuga.

Igihingwa cy’amasaka, ibishyimbo n’ibigori ni byo abaturage bakundaga guhinga bakavuga ko ari byo bibaha amafaranga menshi.

Kuri iyi nshuro umuyobozi w’akarere ka Kayonza, John,Mugabo, arasaba abaturage gushyira imbaraga mu guhinga igihingwa cya soya kugira ngo uruganda rutazabura iyo rukoresha, nk’uko yabitangaje mu nteko rusange y’akarere, yateranye tariki 04/09/2012.

Yagize ati: “Ndasaba abakuru b’imidugudu, abagoronome n’abaturage muri rusange gushyira imbaraga mu guhinga igihingwa cya soya dushishikaye kuko uruganda ari urwacu”.

Ubwo abaturage b’i Kayonza batangiraga gusobanurirwa iby’urwo ruganda, hari abagiye bavuga ku buryo butaziguye ko batiteguye guhinga soya kuko idatanga amafaranga menshi. Ibyo na none minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, François Kanimba, yabigarutseho ubwo yasuraga urwo ruganda tariki 05/05/2012.

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza yasabye abaturage guhinga soya ku bwinshi mu nteko rusange y'akarere.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza yasabye abaturage guhinga soya ku bwinshi mu nteko rusange y’akarere.

Icyo gihe yasabye abayobozi b’uruganda kutita ku nyungu z’uruganda gusa, abasaba no kuzareba icyateza imbere n’umuhinzi. Ibyo yabivuze amaze kugereranyirizwa inyungu ziva mu gihingwa cya soya ugereranyije n’ibindi bihingwa abaturage b’i Kayonza basanzwe bahinga.

Minisitiri Kanimba yavuze ko mbere yo gushishikariza abaturage guhinga soya ku bwinshi, bagomba kubanza kureba niba igiciro bazayibaguriraho cyatuma bashishikarira kuyihinga koko.

Uruganda rwa Mount Meru soyco ruracyubakwa/File photo.
Uruganda rwa Mount Meru soyco ruracyubakwa/File photo.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe ubukungu n’imari, Benoit Sikubwabo, yavuze ko ubuyobozi bw’ako karere buzakora ubukangurambaga buhagije ku baturage kugira ngo bashishikarire guhinga soya ku bwinshi, dore ako karere na ko gafite imigabane muri urwo ruganda.

Biteganyijwe ko urwo ruganda ruzuzura mu kwezi kwa Gatatu k’umwaka utaha wa 2013.

Gusa kugeza ubu hari abaturage bakivuga ko batazahinga soya, uruganda nirutemera kuyigura ku giciro kiri hejuru, kuko byaba ari igihombo ku muhinzi ugereranyije n’amafaranga ava mu bindi bihingwa basanzwe bahinga.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nimumpuze n ushinzwe kurangura soya kuri mount meru soyco

Alias yanditse ku itariki ya: 4-09-2020  →  Musubize

Ndi umuhinzi wa soya nagirango mumpe numero za telefoni z ushinzwe kurangura soya ku ruganda rwa mount meru soyco

Isabelle yanditse ku itariki ya: 4-09-2020  →  Musubize

Ndi umuhinzi wa soya nagirango mumpe numero za telefoni z ushinzwe kurangura soya ku ruganda rwa mount meru soyco

Isabelle yanditse ku itariki ya: 4-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka