Ibura ry’amasoko y’ibihingwa nka Macadamia,Moringa na Jatrofa biteje igihombo abahinzi.

Kuva mu mwaka 2004 nibwo bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Rwamagana batangiye guhinga ibihingwa nka Macadamia na Jatrofa.Moringa yo bavuga ko bayihinze mbere yaho nk’uko Mutibagirana Evariste wahinze Macadamia na Moringa abivuga. Abhinga ibi bihingwa biganje mu murenge wa Karenge n’icyahoze ari Bicumbi ubu habaye akarere ka Rwamagana.

Mutibagirana okomeza avuga ko batangiye kubihinga babishishikarijwe na Leta ndetse bizezwa ko bazabona n’amasoko. Mu mwaka wa 2006 batangiye kubona umusaruro wabyo ariko kugeza ubu nta masoko barabona ku buryo bamwe bakiwubitse abandi bacitse intege kuko bari barashoyemo amafaranga bakaba babifata nk’igihombo. Bamwe muri abo bahinzi batangiye gutema ibiti by’ubu bwoko bw’ibihingwa kuko nubwo bitanga umusaruro nta masoko bifite. Mutibagirana Evariste,avuga ko urugemwe rumwe gusa rwa Macadamia baruguraga amafaranga agera ku gihumbi.

Mutibagirana:umwe mu bahombejwe n’ibi bihingwa

umuhinzi mworozi w’intangarugero mu Rwanda no mu Karere ka Rwamagana, akaba atuye mu murenge wa Karenge. Azwiho kuba ari umuhinzi wa mbere mu Rwanda ku buhinzi bw’ibitoki biribwa bizwi ku izina ry’injagi ndetse n’ubuhinzi bw’imyumbati. Ubu ageze ku gitoki kimwe gipima ibiro 156 n’umwumbati umwe upima ibiro 150. Yegukanye igikombe cy’umuhinzi witwaye neza mu Rwanda mu buhinzi bw’imyumbati n’urutoki mu mwaka wa 2009 agihawe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Nubwo ariko Mutibagirana afite ubuhinzi buteye imbere atyo,avuga ko nawe yahinze Moringa ndetse na Macadamia mu bahinzi ba mbere babihinze.Ubu buhinzi avuga ko babukoze babushishikarijwe na Leta babwirwa ko bazabona amasoko.

Bikaba byaratumye nawe arushaho gushishikariza abandi baturanye guhinga Macadamia na Moringa ku buryo we ubwe yahise anitabira gutubura imbuto za Macadamia kugirango zigere ku baturage baturanye ari nyinshi kuko zabonekaga gusa ahitwa muri Rugende kwa Paki.

Mu mwaka wa 2006, nibwo ibihingwa nka Moringa na Macadamia byatangiye gutanga umusaruro. Icyakora ngo nta masoko bigeze babona yabyo. Ibyo byatumye bacika intege kuburyo hari n’abahise babitema kuko benshi babihingaga ahari indi myaka nk’urutoki bakayirandura nk’uko Ufitinema Ferdinand umwe mu bahinzi ba Macadamia unatubura imbuto mu gishanga cya Rugende yabitangaje.

Mutibagirana Evariste,kugeza ubu avuga ko abitse ibiro 300 bya Moringa yaburiye isoko kuva mumyaka itanu ishize, hakaba hari nabagenzi be azi bafite ibiro birenga 1000.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyita ku bihingwa bijyanwa mu mahanga (NAEB) arahumuriza abahinzi b’ibi bihingwa

Kuri iki kibazo cy’amasoko y’ibihingwa nka Macadamia,Jatrofa na Moringa, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyita ku bihingwa bijyanwa mu mahanga NAEB, Kanyankore Alexis avuga ko gushakisha amasoko y’ibi bihingwa bikiri mu nyigo. Yongeraho ko harimo gushakwa Rwiyemezamirimo washyiraho uruganda rwajya rutunganya umusaruro wa Macadamia,bityo nyuma yaho hakaba hakusanywa umusaruro wazo ugatunganywa.

Ibyo bizatuma umusaruro wazo utunganije uhabwa agaciro kurusha uko waba umeze udatunganije. Kanyankore,yanavuze ko mu gihe cy’umwaka 1 bateganya ko Rwiyemezamirimo washyiraho uruganda rutunganya umusaruro wa Macadamia yaba yabonetse.

Umuyobozi wa NAEB Kanyankore Alexis, yongeraho ko igihe umusaruro wa Macadamia uzaba watunganijwe uzabona amasoko,hirya no hino haba mu mahoteri, mu ma resitora no mu ma supermarché.Gusa ngo abafite umusaruro w’ibyo bihingwa bakaba bakwegera ikigo cy’igihugu kita ku bihingwa bijyanwa mu mahanga (NAEB) kikaba cyabibafashamo igihe bazaba berekana umusaruro bafite.

SAFARI Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi bintu by,ubuhinzi ni byiza gusa birakwiye ko ababishinzwe bajya babikurikiranira hafi kugirango umuhinzi atabihomberamo ahinga ibintu bitazabona isoko kuko ubu abantu benshi bababajwe n,ibyo bataye kuri moringa bikaba kugezaubu nta mumaro bikomeje gutya byazagira ingaruka zitari nziza

ahadi yanditse ku itariki ya: 22-10-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka