IFAD yanyuzwe n’uburyo u Rwanda rukoresha inkunga y’ubuhinzi

Umuyobozi w’Ikigega cyita ku Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), avuga ko u Rwanda ruza ku isonga muri Afurika mu gukoresha neza inkunga barutera mu buhinzi.

Sana K. Jatta, uhagarariye iki kigega muri Afurika, abivuga ashingiye ko abahinzi bo mu Rwanda bagaragaje impinduka mu buhinzi kuva bahabwa inkunga.

Umusaruro wanitswe neza biwuha amahirwe yo kugurwa ku giciro kiza kuko uba wujuje ubuziranenge.
Umusaruro wanitswe neza biwuha amahirwe yo kugurwa ku giciro kiza kuko uba wujuje ubuziranenge.

Abahinzi bibumbiye mu makoperative mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma, bagaragaza ko batangiye beza toni 50 mu 2011, ariko nyuma yo guhugurwa no gukorana n’umushinga PASP (Post-Havest and Agribusiness support project), uterwa inkunga na IFAD, babashije kuzamura umusaruro wabo kugera kuri toni ibihumbi bibiri.

Baziruwunguka Jean Pierre uhagarariye koperative y’abahinzi b’ibigori KOREMU, agira ati “Twabashije kwiteza imbere kubera gukorana n’iki kigega IFAD, umusaruro wikuba kenshi, kugera aho ubu twiguriye imodoka ya miliyoni 30Frw yo gupakira umusaruro wacu tuwujyanye ku masoko.”

Sana K. Jatta asanga abahinzi bato bo mu Rwanda bakorana na IFAD, baragaragaje ukuzamuka kdasanzwe mu mwuga wabo.
Sana K. Jatta asanga abahinzi bato bo mu Rwanda bakorana na IFAD, baragaragaje ukuzamuka kdasanzwe mu mwuga wabo.

Baziruwunguka avuga ko binyuze mu mushinga PASP, babashije kubaka ubwanikiro bwanikwamo toni 100 z’ibigori bwatwaye miliyoni 40.

Sana K. Jatta ubwo yasuraga imwe mu mishinga y’aba bahinzi batera inkunga mu Karere ka Ngoma, yatangaje ko mu Rwanda hari impinduka zikomeye mu bahinzi bakorana n’iki kigega.

Yatangariye impinduka mu iterambere abahinzi barimo kugaragaza binyuze mu buhinzi maze atangaza ko u Rwanda rukoresha neza inkunga iki kigega kirutera.

Ati “Muri rusange u Rwanda ruri ku isonga mu gukoresha neza inkunga dutera abahinzi barwo. Ibyo mbonye hano biragaragaza ko icyo twari twiteze ku bahinzi bo mu Rwanda turimo kukigeraho.

Nshimishijwe cyane n’impinduka mu iterambere mbonye aba bahinzi bafite binyuze mu buhinzi.”

Ubu bwanikiro bwaje busanga ubundi bubakiwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ariko ngo hari abahinzi bake bari batarabona ubwanikiro.

Kubona ubwanikiro byagabanyije igihombo cy’umusaruro wangirikaga mu kuwanika; kikaba cyaravuye kuri 13% kigera kuri 3% nyuma yo kububona.

Guverinoma y’u Rwanda na IFAD muri 2014 basinye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 33,9 z’Amadolari ya Amerika agenewe gutera inkunga umushinga wo gutunganya umusaruro w’ubuhinzi, no guteza imbere ubuhinzi bw’umwuga mu Rwanda binyuze muri PASP.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka