Turikumwe akomeza avuga ko atangira ubu buhinzi yahingaga uruyuzi rumwe ndetse akagurisha umusaruro we n’abantu bakeya banyura ku muhanda hafi y’aho atuye.
Nyuma yo kubona ko ibihaza bishobora kubona isoko kandi bikungura, ngo yaguye ubuhinzi bwe ndetse yagura n’amasoko ku buryo agurishiriza no mu turere duhana imbibi na Ngororero.

Uyu mugabo ngo yabanje gushaka amakuru ku ruyuzi rwatanga umusaruro kurusha izindi, maze ahitamo urwo ahinga ubu rwera ibihaza bipima hagati y’ibiro 8 na 15. Uyu mugabo ubu uhinga inzuzi 10 ngo zimuha amafaranga akoresha ibindi bikorwa nko kuriha amashuri y’abana, kugura amatungo nk’inka n’ibindi, kandi ngo arateganya kwagura isoko.
Kuba hari abaturage basuzuguraga ubuhinzi bw’uyu mugabo, we ahamya ko bamaze kubona ko bitangiye kumuzamura nabo batangiye kugenda batera inzuzi. Uyu mugabo amaze imyaka ibiri atangiye uyu mushinga ukiri muto, ariko ahamya ko akuramo agatubutse.

Turikumwe ngo agurisha byibuze ibihaza 30 buri cyumweru, aho kimwe akigurisha amafaranga 1500, kandi ngo ntarabura isoko ahubwo umusaruro ukaba ukimubana mukeya, ubu akaba arimo gutegura aho azagurira ubuhinzi bwe kuko inzuzi zisaba ubutaka bugari zisanzuriraho.
Ubuhinzi nk’ubu ntiburatera imbere mu karere ka Ngororero ndetse no mu turere bihana imbibi, akaba aribyo Turikumwe avuga ko agiye kubyaza amahirwe hakiri kare, kandi ngo ibihaza bye birakunzwe cyane cyane ku bafite amaresitora mu mijyi itandukanye.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Muduhe nimero ye tumuhamagare aduhe imbuto
Muduhe nimero ye tumuhamagare aduhe imbuto
Muduhe nimero ye tumuhamagare aduhe imbuto
Muduhe nimero ye tumuhamagare aduhe imbuto
Uyu mugabo dukeneye Telefone ye
muduhe number akoresha
Bjr,ushaka imbuto hamagara 0783538233 twaguha n’ubujyanama ku buhinzi bw’ibihaza.
courage uduhe urugero musaza