Hagiye gushyirwa ingufu mu mikoranire y’abashakashatsi ku buhinzi

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi muri MKinisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Tony Nsanganira, yatangaje ko abashakashatsi mu buhinzi bagiye kongera ingufu mu mikoranire hagati yabo.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Mata 2016 mu muhango wo gutangiza inama yahuje ibigo mpuzamahanga bikora ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi (GIAR), ibigo bya Leta ndetse n’abaterankunga mu bikorwa by’ubuhinzi.

Abashakashatsi mpuzamahanga bitabiriye inama.
Abashakashatsi mpuzamahanga bitabiriye inama.

Iyi nama ikaba yari igamije kongera ingufu mu mikoranire y’ibi bigo bikora ubushakashatsi ku buhinzi n’ubworozi n’abafatanyabikorwa babyo, hagamijwe gutegurira hamwe gahunda ngenderwaho mu kuzamura umusaruro mu buhinzi ndetse no guhangana n’ibibazo byugarije isi birimo inzara, imirire mibi ndetse n’ihinduka ry’ikirere.

Nsanganira ati “Mu Rwanda twari dufite ibigo bigera kuri bine bikora ubushakashatsi ku buhinzi, ariko bidafite imikoranire hagati yabyo.

Muri iyi nama, ibi bigo uko ari bine byahuriyemo ndetse bihura n’ibindi bigo mpuzamahanga kugira ngo banoze imikoranire, izatuma ubushakashatsi bukorwa na buri kigo bukomeza gufatira runini ubuhinzi mu rwego rwo kuzamura umusaruro.”

Yakomeje atangaza ko ubu mu Rwanda bishimira ko inzego z’ubushakashatsi mu buhinzi zamaze kubakwa kandi zikomeye, ndetse kugeza ubu bakaba banishimira uruhare zagiye zigira mu kongera ibihingwa bitandukanye byazamuye umusaruro, ku buryo bushimishije mu buhinzi.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi muri MINAGRI, Tony Nsanganira ubwo yatangizaga inama ya CGIAR.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi muri MINAGRI, Tony Nsanganira ubwo yatangizaga inama ya CGIAR.

Avuga ko muri iyi nama, Leta iboneraho kugaragariza aba bashakashatsi gahunda ya Leta mu buhinzi n’aho bifuza kubuganisha, kugira ngo ubwo bushakashatsi bukorwe bugamije gufasha Leta kugera ku ntumbero ifite yo kurwanya inzara mu baturage, imirire mibi mu bana kandi abaturage bafashwa kwihaza mu biribwa.

Nsanganira kandi yavuze ko bifuza ko ubushakashatsi bukorwa mu buhinzi bwazafasha mu kongera umusaruro uhingwa kuri hegitari ukiri muke, ndetse bukazakemura ikibazo cy’iboneka by’ibihingwa u Rwanda rutumiza mu mahanga, bikahagera bihenze.

Ati ”Turifuza ko ubushakashatsi bwazadufasha kugera ku musaruro uhagije twifuza ariko tutarageraho mu buhinzi; tutirengangije n’ubworozi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka