Muri aka gace ubu ikilo cy’ibirayi byitwa Kinigi kiragura 180Frw, mu gihe ubusanzwe batarenzaga 120Frw ku kiro, kuko ari hamwe mu hera ibirayi byinshi kandi byiza mu karere ka Musanze.
Abaturage bavuga ko kwiyongera kw’igiciro cy’ibirayi birimo kubagiraho ingaruka kuko batakibona ibyo barya bibahagije n’imiryango yabo.
Vunabandi Laurent wo mu mudugudu wa Bisate, yabwiye Kigalitoday ko kuba ibirayi bigeze ku 180Frw ku kiro ari ikibazo kuko batagishobora kugura ibibahagije.
Agira ati “Mbere twahahiraga ku mafaranga 120 se cyangwa 100, ubwo se 180 wahahiramo umuryango wawe ibiro bingahe? Turimo kubura ibyo turya, kubera nkatwe twejeje kuko ibyo twateye byajunjamye, none wabonahe ibindi biryo.”
Ndatimana Alphonse nawe utuye muri aka gace avuga ko ikibazo cy’ibirayi kibahangayikishije kubera ko byarumbye muri uyu mwaka.
Ati “Nk’ubu ngubu ubukungu bwacu inahangaha n’ibirayi, none ushobora gusanga nk’abantu barya ibirayi ari 10%, nawe urebe kugirango uhahe ikiro cya 180 kandi waramenyereye 100 n’ikibazo gikomeye.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi Nsengimana Aimable, asobanura ko kuba ikiro cy’ibirayi kigeze ku 180Frw muri Bisate birimo guterwa n’uko bitaraboneka kandi bikaba bisanzwe ko igihe byabuze igiciro kizamuka kuko biba bikenewe na benshi.
Ati “Byaba ari ugukabya tuveze ko bidasanzwe kuko ntabwo ari ubwa mbere ikiro kigeze ku 180 na 200. Ni ukuvuga ngo hari igihe dushobora kweza ibirayi ariko no mutundi duce byeze, birumvikana ko igiciro kitazamuka cyane.”
Aba baturage bavuga ko imbuto bahawe arizo zatumye barumbya.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|