Umunyamabanga wa CEPGL, Herman Tuyaga, avuga ko ikigamijwe ari ukugia ngo abaturiye iki kibaya babashe kwihaza mu biribwa banasagurire n’isoko, kuko dore ko bazigishwa n’uburyo bwo kumenya kuwuhunika kugira ngo ugere ku isoko umeze neza.

Avuga ko bazakorana n’abashoramari bazashora imari zabo muri iki kibaya bagihingamo imyaka itandukanye. Ariko akanasaba Leta z’ibi bihugu gukora ibishoboka kugira ngo uyu mushinga uzagerweho.
Yagize ati “Uyu mushinga ndawubonamo ibintu bitatu icya mbere ni ukongera umusaruro mu ikibaya cya Rusizi birenze uko bimeze uyu munsi.
Icya kabiri ni ukwiga ubuhanga bwo kumenya uko bawuhunika kugirango uzagere ku isoko. Ikindi ni ugushaka isoko kugirango abahinzi bunguke.”
Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishizwe ubuhinzi RAB Innocent Nzeyimana muri gahunda zijyanye no kuhira imyaka, yavuze ko uyu mushinga niwigwa neza uzagira inyugu k’u Rwanda, kuko hazatunganywa hegitari ibihumbi 10 zizajya zuhirwa.

Ati “Hegitari ibihumbi 10 zizuhirwa nk’u Rwanda icyo tuzavanamo ni umusaruro w’ikubye incuro eshanu uwo bari basanzwe babona. Iyo umusaruro wiyongereye bituma n’ubukungu bw’igihugu bwiyongera.”
Visi Guverineri w’intara y’Amajyepfo muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Gabriel Kalonda Mbulu, avuga ko gutunganya iki kibaya bizongera agaciro kibihahigwa binazamure iterambere n’umubano ry’abaturage bagihuriyeho muri rusange.
Banki Nyafurika itsura amajyambere (BAD) niyo izatera inkunga uwo mushinga aho bamaze gutanga amafaranga angana na miliyari 1.74Frw.
Ikibaya cya Rusizi gihuriweho n’ibihugu by’u Rwanda , Burundi na Congo, gifite ubuso bwa hegitari ibihumbi 20, buri igihugu muri ibyo cyari gihagarariwe muri uyu mushinga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|