Burya guhinga imboga mu gishanga mu gihe cy’imvura ngo ni ukwigerezaho

Hari abantu batandukanye batamenyereye iby’ubuhinzi, bibwira ko imboga zera cyane mu gihe cy’imvura, kuko amazi aba aboneka ari mesnhi bidasaba kuhira.

Guhinga inyanya mu zuba ni byo byoroha kurusha mu mvura
Guhinga inyanya mu zuba ni byo byoroha kurusha mu mvura

Nyamara abahinga mu bishanga bavuga ko mu mpeshyi ari bwo babona umusaruro mwinshi w’imboga zitandukanye, kandi bitanabasabye gushora menshi cyane nk’uko bigenda mu gihe cy’imvura.

Ndacyayisenga Esdras, ni umwe mu bahinzi b’imboga bahinga mu gishanga cya Rurambi mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera.

Ni umuhinzi w’imboga zitandukanye, ariko ubu ngo yita cyane ku buhinzi bw’inyanya kuva yahabwa amahugurwa n’impuguke mu buhinzi zibumbiye mu kitwa ‘HORECO’ (Ihuriro ry’abarangije kwiga iby’ubuhinzi muri za kaminuza zitandukanye mu Rwanda nyuma bakajya kwihugura biruseho muri Isiraheli).

Uwo muhinzi avuga ko bamuhuguye ku buryo bwiza bwo gutera inyanya, uko bavanga ifumbire neza, umurama mwiza w’inyanya n’ibindi. Ubu we ahinga inyanya zituruka mu Buhindi kuko ngo ni zo nziza bijyanye n’aho azihinga.

Ndacyayisenga ati “Mpinga inyanya ku buso bungana na 1/5 cya hegitari, ubu mu gihe cy’izuba turuhira, hari imirima tuba duhingamo iri mu gishanga ariko itageramo amazi, ariko iyo barekuye amazi anyura mu miyobora natwe tugafatiraho n’imipira tukavomera.

Kuhira imyaka umuntu akoresheje indobo biragoye kuko bisaba kubikora buri munsi, ariko iyo wuhiye ukoresheye umupira na moteri, bimworohera kandi akajyamo rimwe mu cyumweru gusa.

Abahinzi buhira bakoresheje imashini bikaborohera
Abahinzi buhira bakoresheje imashini bikaborohera

Kugura umupira wo kuhira hajemo gahunda ya nkunganire, metero imwe igura amafaranga 500, mu gihe kugura bisanzwe hatarimo nkunganire metero imwe y’umupira igura amafaranga 1000, udafite moteri arayikodesha akishyura bijyanye n’ubuso yuhira na lisansi yakoresheje, ukoresheje litiro eshanu za lisansi yishyura 5000 Frw”.

Uwo muhinzi avuga ko guhinga inyanya mu gihe cy’izuba ari byo byiza cyane kurusha mu gihe cy’imvura, kuko ngo inyanya zikunda umucyo.

Hari kandi n’indwara zitandukanye zifata imboga mu gihe hari ubukonje bwinshi nk’izitwa ‘Akaribata’, ‘Akababu n’Akabore’, ariko ntizikunda kuboneka mu gihe cy’izuba.

Avuga ko umusaruro w’imboga uba mwinshi mu mpeshyi, uretse imboga rwatsi (dodo) ni zo zera cyane no mu gihe cy’imvura.

Ndacyayisenga avuga ko inyanya zibura cyane mu gihe cy’imvura, kuko ikiro kiba kigura amafaranga 500, ariko mu gihe cy’izuba kuko ziba ziboneka ari nyinshi, abantu bazihinze ari benshi, kuko abantu baruhira ariko amazi ntahenda nk’imiti myinshi ikoreshwa mu gihe cy’imvura, kandi amazi yo kuhira ngo atuma beza cyane kurusha ay’imvura, bityo inyanya ziraboneka cyane mu mpeshyi ikiro cy’inyanya ubu ngo kigura amafaranga 300.

Uwo muhinzi avuga ko imiti akoresha mu gihe yahinze inyanya mu gihe cy’imvura, imuhenda kuko hari iyo agura amafaranga ibihumbi mirongo ine birenga (40.000Frw), bitewe n’indwara ashaka kurwanya, kandi ngo agomba gutera umuti nibura inshuro 12 kugira ngo abe atangiye gusarura kuko ngo inyanya zerera amezi atatu, kandi no mu gihe basarura ngo bakomeza gutera imiti.

Ndacyayisenga avuga ko umuntu uhinga inyanya abikora nk’umwuga abona inyungu, ariko ngo inyungu iboneka cyane cyane mu mpeshyi, kuko mu gihe cy’imvura kuzihinga bisa no kwigerezaho, kuko ngo haba hashobora kubaho ibiza, nk’isuri, imyuzure, urubura, bigahombya umuhinzi.

Yagieze ati “Nshobora gushobora 500.000Frw mu guhinga inyanya, mu gihe cy’izuba nkazakuramo amafaranga ari hagati ya 1.200.000 na 1.500.000Frw.

Ariko mu gihe cy’imvura nshobora gushora amafaranga 700,000Frw nkazakuramo amafaranga hagati ya 2,000,000 na 2,500,000Frw kuko ziba zihenze cyane, ikibazo ni uko mu mvura dutinya ibiza”.

Mbonigaba Pacifique we ahinga intoryi na Puwavuro. Na we avuga ko inyungu akura mu buhinzi bwe ayibona cyane mu gihe cy’impeshyi kurusha mu mvura, kuko mu mpeshyi nta burwayi bwinshi buzifata. Avuga ko abahinga intoryi ku misozi ari bo bashobora kweza cyane mu gihe cy’imvura.

Mbonigaba ati “Mu gihe cy’izuba intoryi ntiziba zihenze cyane nko mu gihe cy’imvura, ariko kuzihinga mu zuba biroroshye cyane kuko nta miti ikenerwa nko mu mvura, yaba intoryi na puwavuro n’izindi mboga zikunda izuba.

Nubwo twuhira, ni kabiri mu kwezi gusa kuko ni mu gishanga kandi zirasasiye, amazi atinda gukamuka iyo twuhiye. Umuti dutera ni nka rimwe mu kwezi.

Agaciro k’umusaruro karatandukanye, mu zuba agafuka k’intoryi k’ibiro 25 kagura amafaranga 4,500Frw, naho agafuka ka Puwavuro k’ibiro 25 kagura amafaranga 7,000, ariko mu gihe cy’imvura birahinduka agafuka k’intoryi k’ibiro 25 gashobora no kugeza ku mafaranga 7,500Frw, aka Puwavuro kakagura amafaranga 10,000, ariko zezwa na bakeya bitewe n’aho bazihinze”.

Mbonigaba avuga ko intoryi zerera amezi ane, naho puwavuro zikerera amezi atatu kimwe n’inyanya. Imboga rwatsi cyangwa dodo zo ngo zera cyane mu gishanga no mu gihe cy’imvura ariko nta mafaranga ziba zifite, kuko n’i musozi ziba zarameze nyinshi no mu turima tw’ibikoni, ariko ubu mu gihe cy’izuba ngo umufungo umwe wa dodo bawugurisha amafaranga 70.

Ni kimwe n’amashu, ubu mu zuba ngo ishu rimwe rigura amafaranga 200, ariko mu gihe cy’imvura ishu rimwe riba rishobora no kugura amafaranga 50 cyangwa se ngo akabura n’abayagura kuko aba ari menshi cyane.

Hakuzweyezu Pacifique ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Mwogo, avuga ko ubundi habaho ibihembwe bitatu by’ubuhinzi harimo igihembwe cya A (Nzeri-Gashyantare), igihembwe B(Werurwe-Gicurasi),hakaba n’igihembwe C (Kamena-Nzeri), ubu rero abahinzi bari mu gihembwe cya gatatu, ngo kirangwa ahanini n’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto bukorerwa mu bishanga.

Yagize ati “Muri iki gihembwe birazwi ko abahinzi bashora bikeya ariko bakeza, bakunguka bagatunga imiryango yabo, wenda ntibabona amafaranga menshi nko mu gihe cy’imvura kuko imboga zimwe na zimwe ziba zarabuze, ariko barayabona no mu zuba”.

Abahinzi b’imboga aho mu gishanga cya Rurambi mu Murenge wa Mwogo, barebererwa n’umuryango witwa UDUAGIRU (Umuryango Dusangire neza Amazi mu Gishanga cya Rurambi), ariko bahinga ari umuntu ku giti cye kuko ntibari muri Koperative.

Abahinzi b’umuceri bo muri icyo gishanga ni bo bafite Koperative ariko mu minsi ishize ibiza byarabangirije umuceri wose uragenda, gusa nk’uko ushinzwe ubuhinzi abivuga, muri hegitari 725 z’umuceri zatwawe n’amazi, izigera kuri 54 ,zari mu bwishingizi, ku buryo ubu abahinzi bazishyurwa n’umwishingizi(Radiant).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese umusaruro wa pawavuro ubona isoko bitagoranye nonexx igiciro naregwa nangahe

Hagabimana anastase yanditse ku itariki ya: 27-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka