Uhagarariye RAB mu ntara y’Iburasirazuba Sendegeye Norbert, yabisabye mu muhango wo guha impamyabushobozi abafashamyumvire mu buhinzi bagera ku 156, basoje amasomo ajyanye no kwigisha abahinzi kuwa gatatu tariki 2 Nzeli 2015.

Yagize ati “Mujye kwigisha abahinzi bagenzi banyu kugira ngo ubumenyi muhawe, butaba amasigaracyicaro binyuze muri gahunda y’ishuli ryo mu murima.”
Yabasabye ko umurima uba ishuli umwarimu akaba igihingwa, ndetse ko aya mashuli agomba kugezwa muri buri mudugudu.
Abafashamyumvire bavuga ko na bo bagiye kongeramo imbaraga bityo bagateza imbere ubuhinzi mu mirenge batuyemo, nk’uko na Ndabazi Celestin wo mu murenge wa Mareba yabyiyemeje.

Ati “Tugiye kwigisha abahinzi bagenzi bacu maze bave mu buhinzi bwa gakondo budatanga umusaruro dore twari tumaze imyaka ine tubikora kandi kubuntu.”
Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Bugesera Nkizingabo Jean de Dieu, yatangaje ko aya hagiye kubaho uburyo bwo gufasha amakoperative y’abafashamyumvire mu buhinzi babaha ubutaka bwo guhingaho kugira ngo nabo babashe kubona inyungu.
Ku ikubitiro bakazahabwa hegitari zigera kuri 26 ku kibanza kizubakwamo ikibuga k’Indege kugira ngo babe bahakorera ibikorwa byabo, nk’uko Nkizingabo yabitangaje.
Ati “Mugiye kuzajya mubona ibihembo mu bukangurambaga mwakoze mwigisha abaturage mu gukoresha inyongeramusaruro, ndetse ubu butaka bubafasha gutubura imbuto z’ibigori, ibishyimbo na Soya, kugira ngo abahinzi bajye bahinga imbuto zatubuwe na mwe.”
Kuva uru rwego rwatangira mu karere ka Bugesera abahinzi basaga ibihumbi umunani bamaze kwigishwa n’aba bafashamyumvire.
Mu gihugu hose iyi gahunda imaze kugera ku bahinzi ibihumbi 100. Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko byazamuye umusaruro w’ubuhinzi ho 40%.
Egide KAYIRANGA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|