Sindikubwabo Emmanuel, umwe mu baturage bitabiriye guhinga imboga za Kayote, avuga ko nyuma yo kubona Bwaki yugarije imiryango yo mu murenge wabo yafashe iya mbere kwigisha abaturage uburyo bahingamo imboga n’imbuto kugira ngo babashe guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi.
Avuga ko gufata iyi gahunda yabitewe n’amahugurwa yagiye abona atandukanye nyuma yo kuba umujyanama w’ubuzima maze na we ahitamo kubishishikariza abandi.
Ati “Kuva naba umujyanama w’ubuzima rwose ubu nahuguye abaturage bagenzi banjye, ubu twese ntawe utasangana igihingwa cya Kayote ku rugo rwe ndetse n’imbuto yahinze impande y’ikimoteri."
Jambo Anatholie ni umwe mu bahinzi b’imbuto mu Kagari ka Ryaruyumba mu Murenge wa Manyangiro uhinga iwe mu rugo ibinyomoro ndetse n’amatunda mu rwego rwo gufasha abana be kwihaza mu biribwa anabarinde kurwara Bwaki.
Ahamya ko umwana wariye neza imbuto n’amatunda bimufasha gukura neza haba mu gihagararo ndetse no mu bwenge.
Umukozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe Ibikorwa by’Ubuzima, Kayumba Emmanuel, atangaza ko bahagurukiye kurwanya imirire mibi babinyujije muri gahunda zitandukanye zirimo n’iyo gushishikariza abaturage guhinga imbuto n’imboga ngo babashe kugaburira abana babo indyo yuzuye.
Izi gahunda zitandukanye bifashisha kandi asanga zaragiye zitanga umusaruro kuko muri 2010 Akarere ka Gicumbi kari gafite abana bafite ikibazo cy’ubugwingire bagera kuri 47%.
Muri 2014-2015 byaragabanutse ku buryo ubu abana bagera kuri 38% ari bo bafite ikibazo cy’imirire mibi.
Asanga hari ikizere ko bafatanyije n’ababyeyi b’abo bana bazabasha kurandura burundu ikibazo cy’imirire mibi muri ako karere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|