Babisabwe kuri uyu wa 15 Gashyantare 2016, mu mahugurwa bahabwaga ku bijyanye n’iyi gahunda ya "Twigire muhinzi", ifasha abahinzi kongera umusaruro binyuze mu kwishyira hamwe.

Umukozi wa RAB ukuriye iyamamazabuhinzi mu Ntara y’Amajyaruguru, Kayumba John, yavuze ko abafite aho bahurira n’ubuhinzi mu nshigano zabo ari bo bakwiye gukurikirana ishyirwaho ry’amatisnda y’abahinzi kugira ngo bashobore kubona imbuto.
Yagize ati “Abantu bafite aho bahuriye n’ubuhinzi mu nshigano zabo, turabasaba ko bakurikirana ishyirwaho n’inozwa ry’amatsinda ya Twigire, kugira ngo inkunga Leta yageneye abahinzi mu ikoreshwa ry’imbuto ndetse n’ifumbire babashe kuyibona.”
Abajyanama mu buhinzi bihaye ingamba zitandukanye zizatuma ayo matsinda ahoraho, kugira ngo bizarusheho gutuma umusaruro wiyongera.

Kazungu Jean Marie Vianney, Umujyanama w’Ubuhinzi mu Murenge wa Janja, avuga ko kugira ngo amatsinda yabo ahoreho kandi akore neza, bafashe ingamba z’uko bagomba kumanuka mu midugudu batanga inama za buri munsi.
Ati “Ni ukumanuka mu midugudu, tugashyiraho amatsinda tukamenya umubare w’abagabo barimo n’abagore, tukabaha inama za buri munsi ndetse tugashyira imirima shuri muri buri kagari n’imirima ntangarugero muri buri mudugudu noneho ya matsinda ya Twigire tukayashishikariza guhinga kijyambere kandi bagakorera hamwe.”
Avuga ko bizeye ko nibikorwa neza, bakabona imbuto mu gihembwe cy’ihinga cya 2016 B hazaboneka umusaruro ushimishije bikazarinda abaturage inzara, bikabafasha no mu buryo bwo kubona amafaranga kuko bazagira ni byo basagurira isoko.
Aya matsinda n’ubusanzwe yari asanzweho ariko kuko ubuhinzi ari ikintu gihoraho, RAB ikomeza kubaba hafi kugira ngo buri gihembwe cy’ihinga kizasange nta bibazo afite.
Ohereza igitekerezo
|
Aho Kuyashinga Barayasenya Cop Twitezimbere Karambo Barayishenye Burundu Kugezubwo Bishiriyeho Ubacururiza Mumurenge