Banki ya Kigali yemereye abahinzi bazakoresha IKOFI inguzanyo yo kugura inyongeramusaruro

Banki ya Kigali(BK) ivuga ko umuhinzi wese uri muri gahunda ya ‘Smart Nkunganire’ ashobora gusaba inguzanyo yo kugura imbuto, ifumbire, imiti n’ibindi yakenera mu mushinga we.

Abatoza mu by'ubuhinzi bahuguwe na BK kuri gahunda ya Smart Nkunganire
Abatoza mu by’ubuhinzi bahuguwe na BK kuri gahunda ya Smart Nkunganire

Ku muntu wamaze kwiyandikisha muri iyi gahunda, asaba inguzanyo kuri telefone akanze *334*2#, yaba atariyandikisha akegera umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge aherereyemo.

Iyo nguzanyo itari iyo kwakira amafaranga mu ntoki, umuhinzi uyihawe mu ikoranabuhanga rya Ikofi rya Banki ya Kigali, ahita ayiha umucuruzi w’ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bakamuha ibyo yifuza byose, akazishyura ari uko ibyo yahinze byeze.

Umuyobozi muri Banki ya Kigali ushinzwe kwamamaza, Nshuti Thierry, avuga ko umuhinzi uba waranditswe muri "Smart Nkunganire" ndetse anakoresha ikoranabuhanga rya Ikofi, aba yaratanze amakuru ahagije yatuma ahabwa inguzanyo y’ako kanya, idasaba ingwate n’andi mananiza.

Nshuti Thierry yaganirije abatoza mu by'ubuhinzi bazajya gusakaza gahunda ya "Smart Nkunganire"
Nshuti Thierry yaganirije abatoza mu by’ubuhinzi bazajya gusakaza gahunda ya "Smart Nkunganire"

Nshuti yagize ati "Uburyo bwa "Smart Nkunganire", MOPA ikoreshwa mu kugura ifumbire ndetse na Ikofi ya BK, biduha ishusho nyayo y’igishoro cy’umuhinzi ndetse tukaba twanamenya ibyo ashobora kuzeza, kuko tuba tuzi ubuso ahingaho, ifumbire agiye gukoresha n’imbuto biba bizwi umusaruro bigiye gutanga".

"Nka banki, icyo gihe ntabwo twagira ubwoba bwo gushora amafaranga mu buhinzi, tuguriza umuhinzi ibyo kugura ifumbire, imbuto n’izindi nyongeramusaruro kugira ngo azashobore kweza byinshi anasagurire isoko, abashe no kutwishyura ".

"Ni inguzanyo y’ako kanya, nta mpapuro bimusaba kuzuza ahubwo igihe ahagaze imbere y’umucuruzi w’inyongeramusaruro, akanda kuri telefone ye amafaranga agahita aza, agahita yishyura uwo mucuruzi inyongeramusaruro yasabye".

Nshuti avuga ko nta kibazo cyo kubura amafaranga yo kuguriza abahinzi bo mu Rwanda ibyafasha, kabone n’ubwo baba ari abahinzi bose babyitabiriye. Icyakora mu minsi iri imbere ngo nibwo abahinzi bazamenyeshwa inguzanyo batazajya barenza.

Umukozi ushinzwe ibijyanye n’inyongeramusaruro mu Kigo giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB), Egide Gatari, avuga ko ikoranabuhanga rya Smart Nkunganire rimaze guhuza abahinzi barenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu mu bagera hafi kuri miliyoni ebyiri mu gihugu hose.

Gatari avuga ko inguzanyo isabwa BK nta kindi izakoreshwa atari uguteza imbere ubuhinzi, kuko hashingirwa kuri guhunda ya "nkunganire" ifite imyirondoro yose y’abahinzi, kuba buri kintu cyose gikozwe kizajya kigaragara mu ikoranahuhanga, ndetse hakazabaho kwishyurana nta mpapuro zikoreshejwe kandi nta n’umuntu ukoze ku mafaranga.

Banki ya Kigali ikaba kandi yahuguye abatoza mu by’ubuhinzi 60 kugira ngo bigishe abahinzi bose imikorere y’ikoranabuhanga rya ’Smart Nkunganire’ rizabafasha kubona imbuto n’inyongeramusaruro bihagije, mu buryo bwihuse kandi batavunitse.

Umwe mu bahuguwe witwa Egide Ahishakiye ukomoka mu Karere ka Ruhango, avuga ko imbuto n’inyongeramusaruro bigiye kujya byihutira kugera ku bahinzi, bitewe n’uko ikoranabuhanga ribahuza rizajya rifasha abacuruzi bazo kumenya ibikenewe bakabitumiza hakiri kare.

Mu kwezi gushize Urugaga Imbaraga ruhuza 15% by’abahinzi mu Rwanda, rwavugaga ko rutewe impungenge n’uko abanyamuryango barwo bashobora kutazabona imbuto, ifumbire n’imiti, bikaba byazateza ibura ry’ibiribwa. Bamwe bashobora kuba babonye ibisubizo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Reka nshimire BANK YA KIGALI Iki gikorwa kiza cyo kuzafasha abahinzi babaguriza amafranga y’igishoro yo kwishyura inyongeramusaruro nibyiza. Nkaba nasabaga ko yakwibuka n’Abagrodealers natwe iyigahunda yo kuguriza igishoro igihe tugize ubushobozi bucye bakatuguriza kuburyo bwa IKOFI. MURAKOZE

alias yanditse ku itariki ya: 29-08-2020  →  Musubize

Reka nshimire BANK YA KIGALI Iki gikorwa kiza cyo kuzafasha abahinzi babaguriza amafranga y’igishoro yo kwishyura inyongeramusaruro nibyiza. Nkaba nasabaga ko yakwibuka n’Abagrodealers natwe iyigahunda yo kuguriza igishoro igihe tugize ubushobozi bucye bakatuguriza kuburyo bwa IKOFI. MURAKOZE

alias yanditse ku itariki ya: 29-08-2020  →  Musubize

Iyi gahunda ni nziza pe!Gusa haburamo ubufatanye n’inzego nka Mudugudu,SEDO,ES CELLS,AGRONOME..aba nabo bakenye kumenya iyi gahunda bakayigeza ku Bantu benshi mu gihe gito.Gahunda y’agafunguzo nayo yihutishwe!

Rugwiza doriane yanditse ku itariki ya: 11-08-2020  →  Musubize

Iyi gahunda ni nziza cyane rwose,ariko usanga bk ikorana gusa na Agrodealers, byaba byiza n’inzego z’ibanze zibigizeho amakuru ahagije bityo bikagera ku Bantu benshi mu give gito. Aha ndavuga Mudugudu,SEDO,ES CELLS,Agronome...Gahunda y’agafunguzo nayo ishirwe mu bikorwa.

Rugwiza doriane yanditse ku itariki ya: 11-08-2020  →  Musubize

Nibyiza abahinzi babonye igisubizo ariko see ko abacuruzi b’inyongeramusaruro Hari imbuto badafite , urugero ibirayi,bizagenda bite?

Vumera Delphine yanditse ku itariki ya: 6-08-2020  →  Musubize

Ndi kayonza mwiri sector
Abahinziturasubijwe ubukire na bk yacu
Mukomerezaho

Gahaya Alphinse yanditse ku itariki ya: 6-08-2020  →  Musubize

Byaba byiza abagronome twese tubihuguweho tukanabona umwanya wo kubaza ibibazo nyuma tukabigeza kubahinzi.iyi bank niyo mbonye isubije ikibazo cyabahinzi.turabyishimiye.ese twabona tel.za nshuti thierry
gute?

kamanzi audace yanditse ku itariki ya: 6-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka