Atunzwe n’ubuhinzi bw’ibinyomoro n’ubwo yarangije kaminuza

Habumugisha Augustin avuga ko mu myaka icyenda amaze akora ubuhinzi bw’ibinyomoro bwamuhaye ubuzima bwiza amashuri yize ya kaminuza atari kuzamuha.

Habumugisha utuye mu Murenge wa Bushoki Akagari ka Kayenzi mu Karere ka Rulindo, yarangije amasomo ya kaminuza mu ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi umwaka ushize. Amasomo ye yayafatanyaga n’ubu buhinzi akiri ku ntebe y’ishuri.

Guhinga ibinyomoro byamufashije kwiga Kaminuza binamurinda Ubushomeri.
Guhinga ibinyomoro byamufashije kwiga Kaminuza binamurinda Ubushomeri.

Avuga ko mu mirima ye hahinzemo ibiti by’ibinyomoro 800, buri giti kikera byibura ibiro 22kg ku mwaka akaranguza ikilo cy’ibinyomoro kuri 800Frw.

Avuga ko buri mwaka igiti kimwe cy’ikinyomoro byibura kimuha ibihumbi 17Frw; bivuze ko ku biti byose uko 800 bimwinjiriza agera kuri miliyoni 14Frw.

Avuga ari byo byamufashije mu myigire ye, kwishyura amafaranga y’ishuri n’ibindi byinshi bikenerwa ku ishuri.

Yagize ati “Ibinyomoro bishobora kuguha umusaruro ukubye inshuro eshatu uwo ibishyimbo byaguha kuko hagati y’ikinyomoro n’ikindi haba harimo metero ebyiri kuri m 1,5 kuko mbisasira. Nta kindi gihingwa cyaguha umusaruro nkuwabyo ku butaka buto.”

Ibyo binyomoro byerera amezi 12 iyo yakoresheje ifumbire y’imborera n’imvaruganda; naho yaba yakoresheje ifumbire nshyashya yitwa DI Grow (Diamond Interest Grow) bikerera amezi atandatu agasarura kabiri mu mwaka.

By’umwihariko mu murima w’ibinyomoro ateramo ibitunguru by’ibibabi kuko impumuro yabyo ituma ibikoko bihunga, ibinyomoro bikera neza.
Akoresha abakozi batatu ariko nawe nk’uwize iby’ubuhinzi akabigeramo kenshi agakurikirana imikurire yabyo n’iyo hari ikirwaye aracyivurira.

Arashishikariza abantu guhinga ibinyomoro, kuko ku isoko usanga bikenewe n’abantu benshi bikabura kuko bihingwa n’abantu bacye, kandi iyo bihinzwe neza bya kijyambere birimo amafaranga.

Ibitekerezo   ( 23 )

Najye mfite icyifuzo cyo guhinga ibinyomoro arko mfite ikibazo imbuto zabyo nziza wazibona gute? ESE bikorwa gute bitabagoye mwampa na address email na phone number mwaba mukoze, ibihe byiza!

Twizeyimana eric yanditse ku itariki ya: 3-01-2019  →  Musubize

nibyiza bitanga umusaruro ariko nimudufashe tubone nimero ye aduhe andi makuru mashya kuko nange numvaga shaka kubikora kuko nenda kurangiza mubuhinzi ibusogo murakoze igihe ngitegereje igisubizo byanyu byiza

musabirema cyprien nyamagabe yanditse ku itariki ya: 23-03-2018  →  Musubize

Asante sana kutusaidia kutafta kazi pekee.

Theoneste yanditse ku itariki ya: 1-02-2018  →  Musubize

0783479337\0722479337 baza uwo.

Wellars yanditse ku itariki ya: 16-09-2017  →  Musubize

nibyiza cyane but twabona contact ye dute?

habineza yanditse ku itariki ya: 26-02-2017  →  Musubize

turabashimira amakuru nkaya mutugezaho, uyu muhinzi nkurubyiruko dukwiye kumwigiraho, niyo mpamvu twifuza ko umuntu nkuyu mwajya muduha contacts ze kugirango tubashe kumugeraho adufashe.

Nyamwigema yanditse ku itariki ya: 21-02-2017  →  Musubize

Wawoo!! Nabandibarebereho barangije bategereje akazi

nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 4-09-2016  →  Musubize

ibi nibyiza cyane mukomerezaho kd mujye munaduha contacts tujye tunabasura tubigireho.

jean berchmas dusabimana yanditse ku itariki ya: 15-06-2016  →  Musubize

mwaduha contact yuyu muhinzi tukamusura tukagira into tumwigiraho?

jimy yanditse ku itariki ya: 19-05-2016  →  Musubize

None mwaduhaye contact ze tukamusaba amahugurwa Yuko twakora uwo mushinga wubuhinzi

ange yanditse ku itariki ya: 22-01-2016  →  Musubize

Komereza aho sha!erega nubundi nabandi bateye imbere kubera kumenya kugira ibyo bihangira.

cyizayves yanditse ku itariki ya: 22-01-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka