Habumugisha utuye mu Murenge wa Bushoki Akagari ka Kayenzi mu Karere ka Rulindo, yarangije amasomo ya kaminuza mu ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi umwaka ushize. Amasomo ye yayafatanyaga n’ubu buhinzi akiri ku ntebe y’ishuri.

Avuga ko mu mirima ye hahinzemo ibiti by’ibinyomoro 800, buri giti kikera byibura ibiro 22kg ku mwaka akaranguza ikilo cy’ibinyomoro kuri 800Frw.
Avuga ko buri mwaka igiti kimwe cy’ikinyomoro byibura kimuha ibihumbi 17Frw; bivuze ko ku biti byose uko 800 bimwinjiriza agera kuri miliyoni 14Frw.
Avuga ari byo byamufashije mu myigire ye, kwishyura amafaranga y’ishuri n’ibindi byinshi bikenerwa ku ishuri.
Yagize ati “Ibinyomoro bishobora kuguha umusaruro ukubye inshuro eshatu uwo ibishyimbo byaguha kuko hagati y’ikinyomoro n’ikindi haba harimo metero ebyiri kuri m 1,5 kuko mbisasira. Nta kindi gihingwa cyaguha umusaruro nkuwabyo ku butaka buto.”
Ibyo binyomoro byerera amezi 12 iyo yakoresheje ifumbire y’imborera n’imvaruganda; naho yaba yakoresheje ifumbire nshyashya yitwa DI Grow (Diamond Interest Grow) bikerera amezi atandatu agasarura kabiri mu mwaka.
By’umwihariko mu murima w’ibinyomoro ateramo ibitunguru by’ibibabi kuko impumuro yabyo ituma ibikoko bihunga, ibinyomoro bikera neza.
Akoresha abakozi batatu ariko nawe nk’uwize iby’ubuhinzi akabigeramo kenshi agakurikirana imikurire yabyo n’iyo hari ikirwaye aracyivurira.
Arashishikariza abantu guhinga ibinyomoro, kuko ku isoko usanga bikenewe n’abantu benshi bikabura kuko bihingwa n’abantu bacye, kandi iyo bihinzwe neza bya kijyambere birimo amafaranga.
Ibitekerezo ( 23 )
Ohereza igitekerezo
|
Najye mfite icyifuzo cyo guhinga ibinyomoro arko mfite ikibazo imbuto zabyo nziza wazibona gute? ESE bikorwa gute bitabagoye mwampa na address email na phone number mwaba mukoze, ibihe byiza!
nibyiza bitanga umusaruro ariko nimudufashe tubone nimero ye aduhe andi makuru mashya kuko nange numvaga shaka kubikora kuko nenda kurangiza mubuhinzi ibusogo murakoze igihe ngitegereje igisubizo byanyu byiza
Asante sana kutusaidia kutafta kazi pekee.
0783479337\0722479337 baza uwo.
nibyiza cyane but twabona contact ye dute?
turabashimira amakuru nkaya mutugezaho, uyu muhinzi nkurubyiruko dukwiye kumwigiraho, niyo mpamvu twifuza ko umuntu nkuyu mwajya muduha contacts ze kugirango tubashe kumugeraho adufashe.
Wawoo!! Nabandibarebereho barangije bategereje akazi
ibi nibyiza cyane mukomerezaho kd mujye munaduha contacts tujye tunabasura tubigireho.
mwaduha contact yuyu muhinzi tukamusura tukagira into tumwigiraho?
None mwaduhaye contact ze tukamusaba amahugurwa Yuko twakora uwo mushinga wubuhinzi
Komereza aho sha!erega nubundi nabandi bateye imbere kubera kumenya kugira ibyo bihangira.