Abanyamuryango b’iyi koperative ubutubuzi bw’imbuto y’ibigori n’ibishyimbo bavuga ko bafite ikibazo cy’aho bazashyira umusaruro wabo, kuo RAB yabahakaniye ko itazagura imbuto y’ibigori nk’uko byari bisanzwe bigenda.

Bavuga ko bafite ikibazo cy’amafaranga y’inguzanyo batse mu ma banki kuko bari baramenyereye ko RAB ariko ikaza kubahakanira ku munota wa nyuma nta nteguza yabahaye.
Umuyobozi wa Twihangire Umurimo Niyibizi Jean de Dieu avuga ko bari baratse inguzanyo ya miriyoni 89, kandi bakaba banafite toni 123 z’imbuto babuze aho bagurisha.
Ati “Dushobora kuzahomba miriyoni zigera muri 38 bigatuma umuhinzi kumva ko hari ideni riri inyuma ryizo miliyoni arimo gucika intege akavuga ati aho kugirango mpinge umwaka utaha nzahingire ubusa agahitamo kuba yakwihingira amateke n’ibindi."

Abanyamuryango b’iyi koperative basaba RAB ko yabarwanaho bakabona aho bagurisha umusaruro wab,o kuko bugarijwe n’ibibazo mu miryango yabo kandi ntahandi bizeye amafaranga ureste mu musaruro bafite.
Umukozi wa RAB ushinzwe ubuhinzi Ndabamenye Tresphor, avuga ko abatubuzi b’imbuto basobanuriwe ko isoko atari RAB gusa muri gahunda yo kugira ngo abantu bose babone imbuto, ariko ngo kuko imbuto y’ibigori icyenewe babwiye iyi koperative kuyiha abaturage.
Ati “Tuganira twababwiye kuziha abahinzi kuko hari abazikeneye aho kugira ngo zibe ziraho zose noneho izisigara tukazaganira uburyo ki twashaka isoko bazigurishaho.”
Koperative Twihangire Umurimo igizwe n’abanyamuryango 200, ikaba ikorana n’abahinzi basaga 1000 mu karere ka Gakenke.
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|