Abanyaruhango bagiye kurahura ubwenge bwo guhinga ibishanga muri Kirehe

Abakozi batandukanye bakora mu nzego z’ubuhinzi n’iterambere baturutse mu karere ka Ruhango bagiriye urugendo mu karere ka Kirehe, aho bavuga ko bigiye byinshi ku buryo bwi guhinga neza no kubyaza umusaruro mwinshi ibishanga.

Uru rugendo rwarimo abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi muri Ruhango, abashinzwe amajyambere mu tugari n’abaperezida b’amakoperative bashakaga ngo kwigira kuri Kirehe uko yashyize mu bikorwa gahunda yo guhuza ubutaka no kubyaza umusaruro mwinshi ibishanga, igikorwa batewemo inkunga y’amafaranga n’umuryango Welt Hunger Hilfe wahoze witwa Agro-Action Allemande.

Abahinzi bavuye mu Ruhango mu ifoto y'urwibutso n'aba Kirehe
Abahinzi bavuye mu Ruhango mu ifoto y’urwibutso n’aba Kirehe

Mu kureba uko ibishanga bikoreshwa neza, ngo Abanyakirehe beretse abashyitsi babo bo mu Ruhango ibikorwa by’ubuhinzi bw’umuceri banabereka uko muri aka karere babungabunga ibidukikije babifashijwemo n’umushinga ushinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi muri Kirehe KWAP.

Umuhuzabikorwa wa JADF mu karere ka Ruhango Burezi Eugene yavuze ko bigiye ibintu byinshi mu karere ka Kirehe bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, aho avuga ko ngo babonye uko ibyitwa digues zifasha abaturage kuhira imyaka itandukanye irimo umuceri.

Yavuze kandi ko akarere ka Ruhango kaje gusura aka Kirehe mu rwego rwo gutsura umubano no kureba uko bakwiga uburyo bwo guhuza ubutaka. Uko babonye Kirehe, ngo bagiye kugirana amasezerano y’ubufatanye ashingiye ku buhinzi akaba avuga ko bashaka gushyiraho ubufatanye ku bikorera mu karere ka Ruhango n’aba Kirehe.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu Tihabyona Jean de Dieu yavuze ko ngo abahinzi bo muri Kirehe bazajya gusura abahinzi b’imyumbati muri Ruhango.

Nshunguyinka Emmanuel ushinzwe guhuza ibikorwa by’umushinga Welt Hunger Hilfe n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze yavuze ko bateguye uru rugendo mu rwego rwo kwigira ku bunararibonye mu buhinzi bw’ibishanga, no mu gukorana n’amakoperative y’abahinzi b’umuceri.

Ngo bashakaga kumenya uko muri aka karere bakora, akomeza avuga ko basanze hari umwihariko w’uko ubuyobozi bukorana n’amakoperative neza.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka