Francesco Holecz, umuyobozi mukuru wa Sarmap, kompanyi y’Abasuwisi igiye kuzana ubu buryo, yavuze ko bifashisha amakuru bahabwa na satellite nabo bakayageza ku bayifuza, baba leta cyangwa abikorera gutegura imirimo bashingiye ku buryo ikirere kizaba kimeze.

Yavuze ko ubu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe bukoreshwa, kuko ubu bwo bwifashisha amafoto yafashwe na kamera za satellite bigafasha kumenya imihindagurikire y’ubutaka, byose mu rwego rwo kwirinda Ibiza birimo imyuzure n’amapfa.
Yagize ati “Iyo makuru atangwa na satelite nta kiguzi cyane cyane aturutse mu nzira ya 1 n’iya 2, agaha abafatanyabikorwa batandukanye amakuru yizewe, ahoraho kandi yizewe abafasha kwitegura, gucunga no gutabara mu gihe bibaye ngombwa.”

Steve Shema, umuyobozi wa kompanyi yo mu Rwnda, Exuus, ikorana na Sarmap, yavuze ko inzego za leta zishinzwe kurengera ibidukikije yakoreshaga amashusho ya kera kuko ayo bari bafite yari ayo mu 2009.
Ubu buryo bushobora kwifashishwa n’ibigo bitandukanye birimo ibya leta nka Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI), Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB) n’Ikigo cya Leta gishinzwe kurengera Umuyungo Kamere (REMA).
Innocent Nzeyimana, umuyobozi mukuru ushinzwe gahunda yo kuhira muri RAB, yashimye iyi gahunda avuga ko iri koranabuhanga rizabafasha guhita batangira kwirinda kuko buri minsi 12 rishobora kubaha amakuru.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|