½ cy’imbuto y’imyumbati izava Uganda izahabwa Ruhango

Ikigo cy’igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, kiravuga ko imbuto y’imyumbati kizavana Uganda kimwe cya kabiri kizahabwa Ruhango.

Bitarenze ukwezi kwa kabiri umwaka wa 2016, ngo RAB izaba yamaze kuzana indi mbuto mu cyiciro cya kabiri, kimwe cya kabiri kikazahabwa Akarere ka Ruhango.

umuyobozi wa RAB avuga ko kimwe cya kabiri cy'imbuto bazatumiza kizahabwa Ruhango
umuyobozi wa RAB avuga ko kimwe cya kabiri cy’imbuto bazatumiza kizahabwa Ruhango

Louis Butare, Umuyobozi wa RAB, avuga ko bateganya kuzana imbuto izaterwa kuri hegitari 600, ariko kimwe cya kabiri cyayo kikazaterwa mu karere ka Ruhango.

Ati “Vuba aha, turazana indi mbuto, ariko kuberako akarere ka Ruhango hari gahunda nyinshi zigomba kuhakorerwa kubera uruganda rutunganya imyumbati ndetse tunateganya kwagura, kimwe cya kabiri cy’imbuto y’imyumbati tuzazana rero, kizaza mu Karere ka Ruhango, isagaye ikwirakwizwe mu tundi turere”.

Uyu muyobozi akavuga ko, uruganda rw’imyumbati ruri mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Kinazi, rufitiwe gahunda nyinshi rugomba kuzakora, bityo akaba ari yo mpamvu imbaraga zose z’igihingwa cy’imyumbati bazazishyira muri ako karere.

Akarere ka Ruhango kaza ku isonga mu turere twibasiwe n’indwara y’imyumbati yiswe Kabore guhera mu mwaka wa 2013, kugeza n’ubu ikaba itarabonerwa umuti.

Gusa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ifatanyije na RAB, ikizeza abahinzi b’iki gihingwa, ko mu gihe gito kiri imbere bazaba bamaze kuyibonera umuti, bityo abaturage bakongera bagahinga bakeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka