Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), wungirije ushinzwe ubuhinzi, Dr. Charles Bucagu, avuga ko n’ubwo hafi uturere tugize Intara y’Iburasirazuba twahuye n’izuba ryinshi ariko bitazatera inzara.
Ubuyobozi bw’umushinga uguriza abashaka guhinga icyayi mu Karere ka Nyaruguru, Scon, buvuga ko umwaka wa 2030 uzagera abaturage babarirwa mu bihumbi 15 bo muri Nyaruguru bakirigita ifaranga bakesha ubuhinzi bw’icyayi.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2021, nibwo u Rwanda n’u Bushinwa basinyanye amasezerano agamije gutuma ‘Stevia’ ihingwa mu Rwanda yoherezwa ku isoko ryo mu Bushinwa.
Impuguke zivuga ko haba hakenewe ingamba n’ubugenzuzi bukomeye cyane ku mipaka, kugira ngo hatagira imiti yica udukoko mu myaka itemewe yinjizwa mu gihugu mu buryo bwa magendu.
Umuryango witwa ‘Duterimbere’ utegamiye kuri Leta urimo gufasha abahinzi b’imbuto n’imboga mu Karere ka Nyagatare kuzamura umusaruro no kubafasha kuwugeza ku isoko mpuzamahanga kugira ngo babashe kuwukuramo inyungu nyinshi.
Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Leta y’u Budage iri kwiga inyigo y’umushinga w’uburyo amakuru y’imihindagurikire y’ikirere yarushaho kwegerezwa abaturage hagamijwe kubafasha kuzamura iterambere ry’ubuhinzi, hirindwa n’ibihombo baterwa no guhinga badafite amakuru ajyanye n’iteganyagihe.
Abahinzi b’ibirayi mu turere twa Rubavu na Nyabihu bavuga ko bakiriye neza ibiciro fatizo byashyizweho na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM), mu kubarinda igihombo bahura nacyo, icyakora bagasaba gufashwa kubona inyongeramusaro.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) itangaza ko ingengo y’Imari y’umwaka wa 2021/2022 ya miliyari imwe y’Amafaranga y’u Rwanda yari yagenewe kuhira imyaka ku buso buto buto mu Ntara y’u Burasirazuba, yiyongereyeho andi miliyari imwe na miliyoni 200 mu rwego rwo guhangana n’amapfa.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko barimo kureba uko bafasha abahinzi n’aborozi bo mu mirenge 25 ishobora guhura n’amapfa kubera izuba ryinshi, mu bikorwa byo kuhira no kubabonera imbuto yihanganira izuba.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021, mu turere dutandukanye tw’Intara y’Iburasirazuba harakorwa umuganda wo kurwanya amapfa, abaturage bakangurirwa kuhira imyaka aho bishoboka.
Iterambere ry’ubuhinzi bw’umuceri rituma ari umwe mu biribwa Abanyarwanda batari bake barya, nyamara ngo si ko byari byifashe ubwo wadukaga mu bice biwuhinga cyane, urugero nk’ahitwa mu Cyiri mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara, ari na ho wageze mbere mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo, kuko nk’abantu bakuze (...)
Muri gahunda yo kugira Umujyi utoshye kandi wihaza mu biribwa, tariki 05 Ugushyingo 2021, mu Mujyi wa Kigali hatewe ibiti mu midugudu ine y’icyitegererezo. Ni gahunda yatangijwe n’Umujyi wa Kigali ku bufatanye na FAO, aho bahise batera ibiti mu midugudu y’icyitegererezo ya Karama, Ayabaraya, Rugendabari, na Nyagisozi.
Igiciro cy’ibirayi mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu kigeze ku mafaranga 130 ku kilo, amafaranga batishimiye kuko bavuga ko ari makeya kubera ibiciro by’imbuto, inyongeramusaruro n’imiti byahenze bigatuma bahinga bahomba.
Abahinga mu bishanga mu Karere ka Musanze na Gakenke, barishimira uburyo imyaka yabo imeze neza, nyuma y’uko yari yararengewe n’imvura nyinshi yaguye muri Nzeri 2021, bibatera guta icyizere cyo kuzabona umusaruro bari biteze.
Umuryango mpuzamahanga ugamije kongerera ubushobozi abahinzi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, African Agricultural Technology Foundation (AATF) ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, batangije ku mugaragaro ihuriro ryo guteza imbere ubuhinzi bwibanda ku ikoranabuhanga rya ‘Biotechnology’, rikanatanga amakuru y’ukuri (...)
Abayobozi b’amashyirahamwe manini y’abahinzi bo muri Afurika ahuriye mu muryango witwa ‘Pan African Farmers Organization - PAFO’, baje i Kigali kungurana ibitekerezo ku buryo bakongera umusaruro w’ibiribwa no kuwufata neza, mu rwego rwo guca inzara kuri uyu mugabane.
Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza y’u Rwanda ifatanyije n’ihuriro ry’imiryango yo muri sosiyete civile ikora ku mazi ya Nil (Nile Basin Discourse Forum(NBDF) bugaragaza ko imiti n’ifumbire mvaruganda bikoreshwa cyane cyane mu buhinzi bigira ingaruka ku bidukikije, inyamaswa, urusobe rw’ibinyabizima, ndetse ko bishobora (...)
Umushinga Nutrition In City Ecosystem (NICE) uvuga ko ufite icyizere cyo gukemura ikibazo cy’ibiribwa mu turere twa Rusizi na Rubavu twunganira umujyi wa Kigali dukunze kubonekamo ibiribwa byabuze isoko kandi hari ahandi ku masoko babibuze.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana, avuga ko mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere imwe, mu mirenge y’Akarere ka Kayonza ikunze kurangwamo izuba ryinshi, yatangiye guterwamo ibiti by’imbuto ndetse n’imyaka y’abaturage ihinzwe mu mirima irimo ibiti ikazajya yuhirwa, ku ikubitiro (...)
Nyuma y’uko abahinzi b’i Nyaruguru na Nyamagabe bemerewe ishwagara kuri Nkunganire, abahinzi bo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye bifuza ko na bo babigenzerezwa gutyo kuko ngo babona Karama idatandukanye na Nyaruguru.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB), kiributsa abatubuzi b’imbuto y’ibigori kwirinda guhinga ibindi bigori bisanzwe hafi y’aho batuburira, kugira ngo hirindwe ko byabangurirana imbuto igapfa.
Abahinzi b’umuceri mu Karere ka Rusizi batangaza ko ikibazo cy’isoko ry’umusaruro w’umuceri bari bafite cyabonewe igisubizo, kuva harakuweho amananiza y’inganda zigura uhingwa mu Karere ka Ruzizi, ku buryo ubu n’inganda zo hanze ya Rusizi zemerewe kujya kuwugura.
Abahinzi b’imyembe mu Karere ka Nyagatare bavuga ko barwaje utumatirizi babura umusaruro w’imyembe kubera imyumvire y’uko kugira ibiti byinshi bifite n’amashami menshi ari byo bituma n’umusaruro uba mwinshi cyane.
Abasenateri bo muri Komisiyo ya Sena y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, basanga hagikenewe igenamigambi ryoroshya ishoramari mu buhinzi n’ubworozi, kugira ngo ibibukomokaho byoherezwa mu mahanga, birusheho kwiyongera kandi bifite ireme.
Niyonambaza Pontien wo mu Kagari ka Munyana, Umurenge wa Minazi mu Karere ka Gakenke, avuga ko amaze kwiteza imbere abifashijwemo n’ubuhinzi bw’ibinyomoro, nyuma y’imyaka itandatu yamaze ari umushomeri aho yanditse asaba akazi inshuro 41.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, arashishikariza abahinzi bafite imirima ihanamye gutekereza ku kuyishyiriraho amaterasi badategereje ingengo y’imari y’akarere.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana, avuga ko ihenda ry’ifumbire ryatewe n’ibibazo bya Covid-19 no kuba ibihugu byinshi bisigaye biyikenera cyane kubera gushakira ubukungu mu buhinzi.
Abahinze ibirayi mu Kibaya cya Mugogo giherereye mu Kagari ka Gisesero, Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, barataka igihombo gikomoka ku musaruro wabyo warumbye mu gihembwe cy’ihinga gishize cya 2021C, bagasaba inzego zirimo n’izishinzwe ubuhinzi ko zarushaho kubakurikiranira hafi, mu bujyanama, buzabarinda kongera (...)
Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), iratangaza ko umusaruro wa soya ukiri muke mu nganda zikeneye kuwutunganya, mu gihe ibikomoka kuri Soya na byo bikenewe cyane mu Gihugu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, avuga ko mu gihe kitarambiranye ubutaka bwuhirwaho buziyongera kubera imishinga itandukanye igamije kwegereza abahinzi amazi.