*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)
Man, zangu ni powa ndashima Gitare! Hari haciyemo utunsi ariko tu namwe murabizi kuri za mvune… Niko tubayeho mu murwa! No dilu!
Sasa, uyu munsi nta sitori ndefu mbazaniye, gusa nabonye agakoryo ejo bundi ahantu fulani ndavuga tu ngomba kuzagasiga abajyama! Ni danze! Hahahahah
Wangu, twaracomotse n’umu bile umwe tu w’ishumi yanjye tujya kwinjoyinga ku ma gudu tayimu nk’andi ma hapi pipo yose ya Keji Eli
Ubwo twakugiriye hariya kuri ntuza… hamwe haba ngo niba ari Karawoke niba ari ibiki, sinzi, ni ubwa mbere nari ngiye mu mutwiko nk’uwonguwo! Gusa, nari narumvise tu abajyama bazibara ku iseta ntigitiraho ngo bigezweho ibintu bya Karawoke! Ubwa mbere nkibyumva byarancanze sinihangana ndababaza ngo “Karawonde?!”, bati “Karawoke!”, sinabyumva ndasobanuza bye kugira ngo nzishonere rimwe fosho… “Agaki?”, “Karawoke yewe!”, “Karawoki?”, “Karawoke! Ah! Kanaka nawe… Waca!” Nti :”None se Karawoke ni agaki?” Nibwo rero ishumi yanjye yambwiye ngo byamugora kubinsobanurira ngo nafatisha akunyu muri za Noheli na Bonane azanyikatishanya ajye kunyereka “Karawoke” Heheheh… Mba ngiye hewani!
Ejo bundi rero muri wikendi tuba twitupye nyine muri Karawoke… Yayayayay… Man, si ibintu!!! Sinzi kabisa uko nazibaha neza, ariko niba namwe hari aho mubaze kuyibona, ngirango muransangiza ibitekerezo muri komenti! Kuko njye zarancanze kabisa izo muri Karawoke!
Ok, ubwabyo nabonye ari ibintu byakabaye bishimishije kugira ngo kasitomazi bafate akantu bari gususurutswa n’umuririmbyi ku njyana baba bazi basanzwe bibonamo, ndetse nabo bagahabwa umwanya wo kuziririmba hifashishijwe amagambo yazo aba yerekanwa mu mashusho… biraryoshye kabisa! Nako byakaryoshye… Kuko… Eh!
Ntawe nshaka kwinjirira cyangwa gukemesha ahangaha by’umwihariko, gusa umudada waririmbaga akanaririmbisha muri iyo Karawoke twagiyemo yamennye amatwi kabisa! Ntago aririmba ararikoroza man! Popopopo… Nanjye kabisa umenya namurusha wallahi!
Icyo nisabira cyo ni kimwe, ubwo ndabwira ba nyiri za Karawoke nyine, ni uko n’iyo batazana porofeshonozi ba hatari wenda bapfa kujya bashaka abantu byibuza bafite amajwi mazima babasha no kuririmba indirimbo umuntu akamenya iyo ariyo! Bongo? Abaklayanti bo nta ribi, iyo watanze ayawe ushatse wabyina igishakamba ku njyana ya Seline Diyo ariko mu gihe baba batarava hasi, dore ko bene wacu biyongoza ari uko agaswingi kazamutse, bajye baririmbirwa n’umuntu koko ubasusurutsa utabasuhereza!
Ubundi urebe ngo twese turaba hapi tugahitinga muri Karawoke! Sibyo da?
Reka ahubwo nshake ahari Karawokrismass! Hihihih
Sawa! Tuko wote! Noheli Njema kuri mwese!
Kanaka
|