Kanaka

Ngo Karawoki ???!!!*

(*Karaoke ni iki ???!!!)

Mambo vipi hapo jyameni? (Amakuru aho iwanyu?)

Yanditswe ku itariki ya: 24-12-2013 - Saa: 17:06'
Ibitekerezo ( 4 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Man, zangu ni powa ndashima Gitare! Hari haciyemo utunsi ariko tu namwe murabizi kuri za mvune… Niko tubayeho mu murwa! No dilu!

Sasa, uyu munsi nta sitori ndefu mbazaniye, gusa nabonye agakoryo ejo bundi ahantu fulani ndavuga tu ngomba kuzagasiga abajyama! Ni danze! Hahahahah

Wangu, twaracomotse n’umu bile umwe tu w’ishumi yanjye tujya kwinjoyinga ku ma gudu tayimu nk’andi ma hapi pipo yose ya Keji Eli

Ubwo twakugiriye hariya kuri ntuza… hamwe haba ngo niba ari Karawoke niba ari ibiki, sinzi, ni ubwa mbere nari ngiye mu mutwiko nk’uwonguwo! Gusa, nari narumvise tu abajyama bazibara ku iseta ntigitiraho ngo bigezweho ibintu bya Karawoke! Ubwa mbere nkibyumva byarancanze sinihangana ndababaza ngo “Karawonde?!”, bati “Karawoke!”, sinabyumva ndasobanuza bye kugira ngo nzishonere rimwe fosho… “Agaki?”, “Karawoke yewe!”, “Karawoki?”, “Karawoke! Ah! Kanaka nawe… Waca!” Nti :”None se Karawoke ni agaki?” Nibwo rero ishumi yanjye yambwiye ngo byamugora kubinsobanurira ngo nafatisha akunyu muri za Noheli na Bonane azanyikatishanya ajye kunyereka “Karawoke” Heheheh… Mba ngiye hewani!

Ejo bundi rero muri wikendi tuba twitupye nyine muri Karawoke… Yayayayay… Man, si ibintu!!! Sinzi kabisa uko nazibaha neza, ariko niba namwe hari aho mubaze kuyibona, ngirango muransangiza ibitekerezo muri komenti! Kuko njye zarancanze kabisa izo muri Karawoke!

Ok, ubwabyo nabonye ari ibintu byakabaye bishimishije kugira ngo kasitomazi bafate akantu bari gususurutswa n’umuririmbyi ku njyana baba bazi basanzwe bibonamo, ndetse nabo bagahabwa umwanya wo kuziririmba hifashishijwe amagambo yazo aba yerekanwa mu mashusho… biraryoshye kabisa! Nako byakaryoshye… Kuko… Eh!

Ntawe nshaka kwinjirira cyangwa gukemesha ahangaha by’umwihariko, gusa umudada waririmbaga akanaririmbisha muri iyo Karawoke twagiyemo yamennye amatwi kabisa! Ntago aririmba ararikoroza man! Popopopo… Nanjye kabisa umenya namurusha wallahi!

Icyo nisabira cyo ni kimwe, ubwo ndabwira ba nyiri za Karawoke nyine, ni uko n’iyo batazana porofeshonozi ba hatari wenda bapfa kujya bashaka abantu byibuza bafite amajwi mazima babasha no kuririmba indirimbo umuntu akamenya iyo ariyo! Bongo? Abaklayanti bo nta ribi, iyo watanze ayawe ushatse wabyina igishakamba ku njyana ya Seline Diyo ariko mu gihe baba batarava hasi, dore ko bene wacu biyongoza ari uko agaswingi kazamutse, bajye baririmbirwa n’umuntu koko ubasusurutsa utabasuhereza!

Ubundi urebe ngo twese turaba hapi tugahitinga muri Karawoke! Sibyo da?

Reka ahubwo nshake ahari Karawokrismass! Hihihih

Sawa! Tuko wote! Noheli Njema kuri mwese!

Kanaka

Ibitekerezo

Iyi mvugo ikwiye guhagurukirwa na Ministeri y’Uburezi ndetse n’Umuco dore ko ari Ministeri 2 zisa nizihuje inshingazo . izo mvugo zirateza ibibazo mumiryango ubwo usanga ababyeyi batacyumvikana n’Abana babo mumvugo. usanga umubyeyi asobanuza umwana kandi baganira mugisa n"iKINYARWANDA.
Iyo biha kuvuga "SLANG" jyewe ndahamya ko ntarundi rurimi bazi. ni kinyarwanda ntacyo baba bazi. ingaruko rwicyo kirimi ziragenda zigaragara hanzaha ubwo umuntu avuga ururimi akarangiza ntawusobanukiwe nubutumwa atanze.
ndagaya abasohora inyandiko nkizi kuberako nta butumwa baba bagejeje kubasomyi.
ntababeshye : Nigeze kubana munzu imwe n’Umunya Amerika w’umwirabura yari inshuti yangye pe.ariko iyo hageraga kugya mubiruhuko yababazwaga nuko ntaho azi yajya muri Africa, kandi yishimira kugira inkomoko ya Afurika. ikindi yambwiye kimubabaza cyane nukutagira ururimi rumuranga inkomokoye.ati nurwo mvuga rufite inkomoko y’Icyongereza sururimi . kuberako ntashobora kuvugana nabongereza cyangwa nabandi ngo twumvikane kandi akamaro kururimi arukumvikana nabadi.YANGIRIYE INAMA YUKO MUKWIGA INDIMI Z’INYAMAHANGA NGOMBA KWIRINDA KUVUGA SLANG KUBERAKO ATARI URURIMI.IBYO NUKURI.Urugero ni nko kubarabu. bari bafite ururimi rwIcyarabu bumvikanamwo ariko ubu ururimi bavuga rusa nicyarabu kandi ubwabo ntibumvikana mumvugo. kutumvikana mumvugo bituma badahuza mubitekerezo ,ibyo bikaba byarabagizeho ingaruka.
icyo ngira inama urubyiruko nuko bakwirinda izo mvugo kuberako zizabagiraho ingaruka mbi kuribo no kumuco wejo hazaza w’urwanda. ngasaba ninzego navuze hejuru nizindi nzego zumuryango nyarwanda kubihagurukira. kuberako icyihishe inyuma yizo mvugo ari uguteza urujijo (Igihu) kururumi rw’Ikinyarwandano,gutatanya uburyo bw’imitekerereze y’abanyarwanda kuburyo mugihe gito rushobora guta umwimerere warwo.ingaruka zabyo murazumva.
uko niko mbiboma niba hari ufite icyo yunganira cyangwa anenga nawe nuburenganzirabwe.

R.S yanditse ku itariki ya: 7-02-2014

Kanaka, nawe usigaye uncanga cyane. Ntwabwo ukinsobanurira slang neza kabisa, Kuva mu kwa cumi umwaka ushize warankemesheje ubu maze gutakara urandika nasoma nkumva uri kundagira bya hatari!!!
naho Karaoke!!!!! yo ni danger

Emmy Leon yanditse ku itariki ya: 19-01-2014

Kanaka noneho aransekeje muri karaoke pe! gusa namubwira ko aramutse agiye muri Rosty Club ku wa kane muri karaoke ya UWIMANA Jane yahita ayikunda nta handi yazasubira kujya. Jane araririmba abantu bakanezerwa naho abandi bashatse kumwigana ngo baratangiza karaoke bose barayura kabisa nako barabira!

Phanie yanditse ku itariki ya: 1-01-2014

Bwana kanaka ,nt

bwenge yanditse ku itariki ya: 29-12-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.