Ushobora kumbaza uti « Wowe se man ? » Aca nikweleze;! Njye kugeza n’ubu ndacyarwana no kwibohora ibintu byinshi birimo mbere na mbere Krize kuko numva ntaho nagera nta bukaro ! Ariko cyane cyane mparanira kwibohora GOTWAJE iyo ariyo yose yandindiza igatuma ntagera kuri Vijoni zanjye uko nzifuza… Kuko burya kujijuka niwo musingi wa Kila Kitu!
Ngarutse ku “Kwita Izina”, ushobora kuba wibajije impamvu nabizanyemo… Ni uko birebana n’ubukerarugendo kandi nkaba narabibonye nanjye mvuye mu gisa nabwo! Wangu, nabonye abacentronk’icyatanu haba kuri Tivi ndetse no mu nzira, bose bazanywe n’uwo muhango ndetse no gusura ingagi n’ibindi byiza bitatse u Rwanda. Natewe agahari no kuba njye ubwanjye ntarabona ingagi, iveni hakaba hari n’ahantu henshi “Nyaburanga” nk’uko njya numva bavuga ntaratemberera kandi ari iwacu man… Ndavuga nti kweli abanyamahanga baturyane hiti mu gihugu cyacu? Nsanga nabyo ni Gotwaje ubwabyo kabisa! Ndabeshya? Ndavuga nti ngomba kwibohora ikiziriko cy’iyi Keji Eli n’agatigito kayo! nanjye ngatembera kabisa… Sinzi!
Niyo mpamvu rero nawe nari nkubajije tu kugira ndebe niba tubyumva kimwe kuri iyo poyinti y’uko tugomba kwibohora binajyanye no kwisanzura mu gihugu cyacu cyuje uburanga n’umutekano, tugasura ziriya eriya zose ziri ku myako tukanareba inyamaswa n’ibindi byinshi bitatse iwacu… Ntiturushwe n’abanyamahanga man! Yego bazana ama dala ku bwinshi ariko natwe ntago turi aba kirizeri cyane ku buryo umuntu atakwiyongoza ngo asimbukire nko kuri Muhazi, ku Kivu, mu Kagera, muri Nyungwe… n’ahandi!