Kanaka

Kwibohora Gotwaje!!!*

(*Kwibohora Ubujiji!!!)

Yanditswe ku itariki ya: 17-07-2014 - Saa: 16:14'
Ibitekerezo ( )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Bite wangu? Njye ni bon… Kama kawa tu!

Umva, uyu munsi ndashaka kukubaza ikibazo kiri simpo, ushobora kunsubiza cyangwa se ukabitekerezaho jyast !

Sasa urabona, tumaze iminsi twizihiza « Kwibohora ku nshuro ya 20 » mu buryo butandukanye… Twariye ikirori cya Davido kuri Stade Amahoro rya joro mwese murabyibuka ukuntu byari Bala !!!! Ingoma z’insazi, damaje n’iminywere hafi , fayawaks reka sinakubwira… Njye na n’ubu ndacyari muri mood kabisa ! Ariko n’ubwo hashize iminsi twizihije iriya tariki ya 04/07, gahunda zo « Kwibohora » ziracyakomeza mu buryo butandukanye… Ubutumwa buracyatangwa !

Hari n’ibindi bikorwa byagiye bihurirana n’umunsi wo Kwibohora ku matariki yegeranye… nko « Kwita Izina » byabaye mbere yaho gato ariko nabyo bigahitinga kubera gahunda zibishamikiyeho zabanjirije ikirori kidasanzwe cyabereye mu Kinigi ! Infakt nanyuze Musanze mvuye Rubavu aho nari nagiye mu ma dilu yanjye ariko nkanabona akanya ko kuryoshya n’abajama ku mazi… Man, sinjya mpaga Leki Kivu kubera ubwiza bwa hariya hantu kabisa… Namwe murabizi ! Bongo ?

None rero, nshyize pembeni kidogo iby’amaswingi twarimo, ibi byatumye nsubiza amaso inyuma nibaza iriya kweshoni nashakaga kukubaza nawe ! Niko, buriya ubundi, ko nshimye twabohowe mu buryo bwose bushoboka n’Intwari zitangiye igihugu cyacu, tukaba tugeze aho tugeze ubu abenshi muri twe tutaranabitekerezaga, twe ubwacu twibohoye iki ? WOWE WIBOHOYE IKI?

Ushobora kumbaza uti « Wowe se man ? » Aca nikweleze;! Njye kugeza n’ubu ndacyarwana no kwibohora ibintu byinshi birimo mbere na mbere Krize kuko numva ntaho nagera nta bukaro ! Ariko cyane cyane mparanira kwibohora GOTWAJE iyo ariyo yose yandindiza igatuma ntagera kuri Vijoni zanjye uko nzifuza… Kuko burya kujijuka niwo musingi wa Kila Kitu!

Ngarutse ku “Kwita Izina”, ushobora kuba wibajije impamvu nabizanyemo… Ni uko birebana n’ubukerarugendo kandi nkaba narabibonye nanjye mvuye mu gisa nabwo! Wangu, nabonye abacentro nk’icyatanu haba kuri Tivi ndetse no mu nzira, bose bazanywe n’uwo muhango ndetse no gusura ingagi n’ibindi byiza bitatse u Rwanda. Natewe agahari no kuba njye ubwanjye ntarabona ingagi, iveni hakaba hari n’ahantu henshi “Nyaburanga” nk’uko njya numva bavuga ntaratemberera kandi ari iwacu man… Ndavuga nti kweli abanyamahanga baturyane hiti mu gihugu cyacu? Nsanga nabyo ni Gotwaje ubwabyo kabisa! Ndabeshya? Ndavuga nti ngomba kwibohora ikiziriko cy’iyi Keji Eli n’agatigito kayo! nanjye ngatembera kabisa… Sinzi!

Niyo mpamvu rero nawe nari nkubajije tu kugira ndebe niba tubyumva kimwe kuri iyo poyinti y’uko tugomba kwibohora binajyanye no kwisanzura mu gihugu cyacu cyuje uburanga n’umutekano, tugasura ziriya eriya zose ziri ku myako tukanareba inyamaswa n’ibindi byinshi bitatse iwacu… Ntiturushwe n’abanyamahanga man! Yego bazana ama dala ku bwinshi ariko natwe ntago turi aba kirizeri cyane ku buryo umuntu atakwiyongoza ngo asimbukire nko kuri Muhazi, ku Kivu, mu Kagera, muri Nyungwe… n’ahandi!

Ocye! Zari izo… Njye nakaniye, icyo nzicyo nimbona umwana wo kwifotorezaho, n’iyi wikendi ndirasa ahantu tu! Heheh…

Sawa wangu, tuko wote!

Kanaka

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.