Kanaka

Kanaka ninde?

Nshuti basomyi ba Kigali Today

Muraho,

Kwanza* (mbere ya byose) ndabanza kubibwira…hanyuma ndababwira ibyanjye n’ikinteye kubandikira…

Yanditswe ku itariki ya: 29-11-2011 - Saa: 13:11'
Ibitekerezo ( 19 )

*: Mbaye mbiseguyeho ku mvugo yanjye… ku bataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon) y’abatawuneri (towners - abanyamugi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

So...sasa rero, abanzi neza ndetse n’abatanzi na busa banyita KANAKA. Urebye ni nk’akabyiniriro kuko abenshi bakunze kuzubara (kwibagirwa) izina ryanjye, abandi bakaritsinda ku mpamvu kugeza ubu ntarasobanukirwa neza !!!...abandi bakaryikawusha (bakaryirengagiza) nkana kubera ko ntacyo ribabwiye batabyitayeho cyane cyangwa tu bamfata feke (fake - nta gaciro bampa) ariko ntacyo bintwaye…Yemwe byarangiye ako kazina nkibonyemo…ndagakunda!

Ubwo rero kuva icyo gihe inshuti zanjye cyane, ndetse

n’inshuti zanjye buhoro (mfite amahirwe yo kuba nta banzi ngira…kugeza ubu!) bose banyita KANAKA… Ubwo rero kubera ko mbandikiye nizera ubucuti hagati yanjye namwe ubwo namwe mushobora kunyita KANAKA ndetse mwabishaka mukanyibwira munsubiza kuri www.kigalitoday.com

Muti “uyu mujama (musore) se kandi ateye aturutse he?”

Powa (hinge gato)… Ndi umunyarwanda, nkaba ndi umugabo utaraba igishongore…ariko bizaza tu ! Nkaba ntafite ipfunwe narike ryo kubabwira ko navukiye muri nyakatsi (kuko byarangiye nyivuyemo!) ahitwaga icyo gihe I Kantarange…, komini Yobigwa ngirango ahari simbyibuka neza kubera ko navuye ibyaro (ku ivuko) zamani (kera)…

Nkuko mwabibonye haruguru nta myaka yanjye nababwiye… Ntago ar’ukuyibatsimba (kuyibahisha) impamvu nta yindi ni uko ntayo nzi!!!...ndagereranya tu ndebeye kuri hawuzingi (housing - umubiri wanjye) nkabona ndi nko muri sate (thirty - 30) Muti cwe? Umutawuneri utazi n’imyaka ye ni nyabaki? Niko bimeze kabisa, ntawabizana (nta wabigira ikibazo) ababyeyi banjye ntago bari bajijukiwe cyane…haba mu kubara, gusoma no kwandika ndetse n’ibindi byose by’ibanze bijyanye n’iterambere ryakabereye buri wese…

No kunyandikisha mu buyobozi bari barabigoswe (barabyibagiwe) nagombye

kuzikinira (kubyikorera) ariko singombwa ko mbakemesha (mbashyira hanze) cyane kuko ibyo aribyo byose bakoze iyo bwabaga barandera barankuza…cyangwa se bageza aho bashoboraga niko navuga kuko nyuma nagombye kwikoca (kwimenya) ari nako naje kwitambikira (kwigendera) ndabacika (ndabasiga) nkuko nari narabikaniye (nabishakaga cyane) kuko numvaga ntakwihanganira kubaho ndi sakintu (sans kintu - umukene) nk’uko nari narakuriye mw’ifemba (inzara).

Bishatse kuvuga ngo n’amashuri nayateye ishoti (narayaretse) niyizira gushaka ubukanda (amafaranga) mu murwa. Wangu, mpageze nabanje kubwahagirana (guhura n’ingorane) bya hatari (bikomeye) ariko kuko nari nariyemeje kudasubira inyuma kandi ko ngomba kubaho fuleshi (fresh - neza) naraturiye (narihanganye) mfatiraho (ndakomeza) nkina sitarago (struggle - umuruho) sininemfaguzwa jobu izo arizo zose ndemera ndakema (ndaseba) ariko kuko nari nzi ko icyanzanye ari ugushaka umunyu (amafaranga - ubukire) narapowe (narihanganye)...

Nkaba kugeza ubu ntuye mw’I tawuni (town) ya Kigali…ngenda mpindura amakaritsiye (quartier -urusisiro) kwa je (jeu – mu cyayenge) bitewe n’uko bizinesi (business) zanjye ziba zifashe muri iyo minsi n’aho jobu (job – akazi) ziri… bishatse kuvuka ko ndi shugurikagi (rwiyemezamirimo)…Icyiza cyo kuba cenjikota (change quarter - guhindagura) n’uko mbashije kuba nzi umujyi wa Kigali bihagije…mbese ku buryo ntacyo wambeshya! Ibintu byose ndashona (ndabizi)...

Nkuko mushobora kuba mwabiromaritse (remarque - notice- mwabibonye) kw’ifoto yanjye (hejuru) ndasa nk’ukuzemo samuhawu (some how - ukuntu) mukaba mwakwibaza niba nubatse cyangwa ndi singo (single - ingaragu)… Wapi! (Oya!)

Sinajyaho ngo nirarire kwikokinga (kwiyemera) ni fo (ni bibi)…

Buriya tu n’ubwo maze iminsi itari mike muri uyu mujyi ntigita (nzunguruka) nshakashaka kashi (cash) kandi ngomba no kubaho muri konfidensi (confidence - nihagazeho)sindagwiza…

Ntago ndabona akantu (amafaranga) gahagije ku buryo nakwigondera kurushinga… Nkunda kandi nkubaha abadamu ku buryo ntawe nakwishimira gushyira mu rugo rw’imyangaro (ibibazo)… ariko ndabitekereza tu… kandi ibyo aribyo byose uwiteka nawe arambona… Nta bwoba inkono izashya!

Cyakora cyo nshimishijwe no kubamenyesha ko nibitseho (mfite) umukunzi da ! Hari inzego (umukobwa) y’ingufu (mwiza cyane) umvana hasi (nkunda) kandi mbona tubyumva kimwe kugeza ubu…ndetse mufitiye na pulani (plan – imigambi) nziza gusa ntacyo nakwiyongoza (nakwihandagaza) ngo mubwire ntarabona akantu…nk’uko nabibabwiye haruguru!

Ok, reka mve muri ibyo gato iyo ntangiye kubivuga ibyiyumviro binzamukamo ari byinshi kagacumba (ngata umutwe) ugasanga biramveteje (birankerereje) kandi umwanya ari mane (time is money)… reka ndase mu mweru! (ku ntego)...

Ikinteye kubandikira…

Mu by’ukuri mbere y’uko mbabwira n’impamvu inteye kubandikira ndumva ngomba kubanza nkababwira na none gato kuri njye uko nteye nk’umuntu…n’ubwo bitoroshye kwivuga muri ubwo buryo ariko ndababwira byibura ikintu kimwe kirebana n’impamvu z’iyi keti (urwandiko) :

Aho nibuka kugeza nsubiye inyuma mu buzima bwanjye…kuva nkiri umwana muto cyane nakunze gutekereza ku tuntu n’utundi…nkatangazwa cyane n’ibyo mbona kw’isi...ndetse no hanze yayo : ibicu, inyenyeri, izuba, ukwezi, ijoro, amanywa, imvura...n’ibindi bibolo (ibintu) nk’ibyo!

Hari ibyo nagiye mbasha gusobanukirwa wenda metiresi (maitresse - mwarimu) yateyemo (hari ibyo yatwigishije) uko nagiye nkura ariko hakaba hari byinshi bikincanga kugeza n’ubu cyane cyane noneho mu mibereho y’abantu, imyitwarire n’imibanire yabo...kila fasi! (mu nzego zose) ariko nkaba ntakuzaho (ndahwema) kubitekerezaho rimwe na rimwe nakumva bigiye kunkorogera (kumvangira) nkagerageza gusangira ibitekerezo n’abandi ba bile (abasore)…Eh, tukajijurana wangu!

Muri uyu mujyi wigize karampenge (igitangaza) ugashaka kuba nyamwigendaho wibaza ko uzisobanurira ibintu byose wenyine cyangwa ukikura muri tenke (ibibazo) zose nta n’umwe ugusayidiye (ubigufashijemo) uba wibeshya cyane washiduka (wakwisanga) watoye amashashi (wabaye umusazi wiruka mu muhanda)!!! Ibitekerezo byinshi iyo ubyibitsemo bishobora kukugira ipanci (punchy – umurwayi wo mu mutwe)…

Akaba rero ari muri urwo rwego nafashe icyemezo cyo kubandikira mbinyujije kuri www.kigalitoday.com kugira ngo mbagezeho ibitekerezo mu kuri kwanjye ku byo mbona bikancanga muri uyu mujyi wacu wa Kigali nk’umunyakigali, mu gihugu cyacu cy’u Rwanda nk’umunyarwanda, ku mugabane wacu w’Afurika
nk’umunyafurika no kuri iyi si yacu dutuye nk’umuntu...

Nkaba nifuza kandi nkeneye gusangira ibitekerezo namwe kugirango duhane amakuru tujijurane cyangwa se tu twiganirire turyoherezanye (dushimishanye) kuko nasanze kwihengeka kwa je mw’ibara (Bar) njyenyine mvuye ku gatigito (kuzunguruka) nkitera akantu (ngafata icyo kurya n’icyo kunywa) bitajya mbere (Atari byiza)…. Nibaza ko nta n’undi byabera (wabikunda)… kandi niba hari n’uwaba yajyaga abigenza atyo nawe akaba yakwegera iligala (ihuriro) ryacu tukamenaho abiri… Bongo (siko biri) wangu?

Sankisi! (Thanks! - Murakoze!)

Sawa rero, ubwo mu gihe nkigogereye (ngitegereje) igisubizo cyanyu mbaye mbashimiye…nizera ko muzanyemerera tukaba twakwibera

abajama (inshuti)… Nevano! (you never know!) hari igihe byatwubaka! Imfagiti (in fact - mu by’ukuri) nzi neza ntashidikanya ko byatugirira akamaro twese!

Buriya tu nzongera mbandikire vuba mbagezaho bimwe na bimwe mu bitekerezo mfite numva twaganiraho ariko hagati aho namwe ntibyababuza kunyandikira komanteri (commentaires - comments - ibitekerezo) zanyu mu kadirishya (fenetre - window) kabigenewe kari hepfo ahongaho mukangezaho uko igitekerezo cyanjye mucyumva sofa (so far)...

Mbo! (bon - ubwo) mbaye nciye mu byatsi (ngiye) hari umutipe (type - umusore) unteye urutsinga (umpamagaye kuri telephone) ku ka dilu (deal - ikiraka) kamwe gutya tu reka nkorere imbere (nihute)… Turi kumwe mani (man - nshuti)!

Pisandi Lavu !! (Peace and Love - Amahoro n’urukundo)

KANAKA

Ibitekerezo

Hi,
it’s good sometimes in life to have fun but the message is not clear. As an intellectual i catch that there are some terms used : tawuneri, Urutsinga, etc. byo gusetsa ariko wakagombye kurangiza utanga ubutumwa busobanutse man (muntu) nanjye mbe nkawe.
Reka nanjye nceho kuko dile (deals ari nyinshi) kandi nkaba ncaka senti (cents) cg umugati wa Kibwa uzavuka muminsi iri Imbere.
Reka nyureho ariko si ukubazikana (kubima ibitekerezo) ahubwo ni shida (utubazo) zo muri ubu buzima

noel yanditse ku itariki ya: 30-11-2011

Tankisi (thanks)kumbwira impamvu, byari byanshanze! Gusa n’ubundi sindasobanukirwa niba ari ikoranabubingwa (ikoranabuhanga) ryanshanze ntumbaze! Kuva ejo nakoreshaga browser imwe (google chrome)kdi sinigeze mpindura ariko ’font’yihaye guhinduka! ntawamenya impamvu. Enewe (anyway) nta kibazo, icya ngombwa ni uko bisomeka!

Kana (Kanaka), reka nkwisabire ikintu bayidawe (by the way): watubwiye ko utarashyira mu mago kdi ufite 30 yose! ubutaha wazatuganiriye ku mpungenge zo gushaka (kurongora) zijyanye n’uko kuri ubu 1) hasigaye habaho divorce nyinshi 2) ubuzima ko buhenze cyane cyane mu itawuni (town)-ubwo hanazamo umubare w’abana umuntu akwiye kubyara bigendanye n’ubushobozi bwe ndetse n’ubw’igihugu no kuboneza urubyaro ku bamaze gushaka 3)Abakobwa bamwe cg abahungu bakunda barebye cash urukundo bakarushyira ku ruhande etc. 4) Ikindi ubonye ari ngombwa kdi bishoboka watuaganirira ni icy’amateka ya vuba (Jenoside yakorewe abatutsi) igihugu cyacu cyanyuzemo. Kuri ubu hari ababyeyi batemerera abana babo kubana ngo kuko badahuje amoko; hari kdi n’abakundana (umusore n’umukobwa) umwe yamara kumenya ko adahuje ubwoko bagashwana ubwo...

Kana, urakoze ubutaha nzaguha ibindi bitekerezo. Fankisi (thanks), reka nanjye nkubare/nkanire amajob Boss atazanyirukana!!!

Manji yanditse ku itariki ya: 30-11-2011

ahhhhhhhhhhhh noneho murandangije!birasekeje kandi byari bikwiye.

ahhhhhhh yanditse ku itariki ya: 30-11-2011

hahahahahhahaahahahha

jean-luc kadede yanditse ku itariki ya: 30-11-2011

kanaka rwose utubwije ukuri nacyo udukinze,wowe gusa komeza ushyiremo agatege,ntihagire uguhabya cg uguhabura,gusa i kgl s’ikigoma,ariko nyine abenshi byo baziye ku rusinga,ikingenzi nuko wateyemo,ibyiza bir’imbere.

courage!!!

JEAN-LUK yanditse ku itariki ya: 30-11-2011

Hahahahah yewe ga kanaka i Kigali si i Kigoma wagombaga kubanza ugashaka incuti utarahagera waza ikakwakira naho ubundi nta kuntu utari KUBWENGERANA!!!!!!!!!!!!!!!!ariko wakagombye no kugera mu irigara tukakwakira wangu

didina yanditse ku itariki ya: 30-11-2011
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.