Kanaka

Kanaka ninde?

Nshuti basomyi ba Kigali Today

Muraho,

Kwanza* (mbere ya byose) ndabanza kubibwira…hanyuma ndababwira ibyanjye n’ikinteye kubandikira…

Yanditswe ku itariki ya: 29-11-2011 - Saa: 13:11'
Ibitekerezo ( 19 )

*: Mbaye mbiseguyeho ku mvugo yanjye… ku bataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon) y’abatawuneri (towners - abanyamugi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

So...sasa rero, abanzi neza ndetse n’abatanzi na busa banyita KANAKA. Urebye ni nk’akabyiniriro kuko abenshi bakunze kuzubara (kwibagirwa) izina ryanjye, abandi bakaritsinda ku mpamvu kugeza ubu ntarasobanukirwa neza !!!...abandi bakaryikawusha (bakaryirengagiza) nkana kubera ko ntacyo ribabwiye batabyitayeho cyane cyangwa tu bamfata feke (fake - nta gaciro bampa) ariko ntacyo bintwaye…Yemwe byarangiye ako kazina nkibonyemo…ndagakunda!

Ubwo rero kuva icyo gihe inshuti zanjye cyane, ndetse

n’inshuti zanjye buhoro (mfite amahirwe yo kuba nta banzi ngira…kugeza ubu!) bose banyita KANAKA… Ubwo rero kubera ko mbandikiye nizera ubucuti hagati yanjye namwe ubwo namwe mushobora kunyita KANAKA ndetse mwabishaka mukanyibwira munsubiza kuri www.kigalitoday.com

Muti “uyu mujama (musore) se kandi ateye aturutse he?”

Powa (hinge gato)… Ndi umunyarwanda, nkaba ndi umugabo utaraba igishongore…ariko bizaza tu ! Nkaba ntafite ipfunwe narike ryo kubabwira ko navukiye muri nyakatsi (kuko byarangiye nyivuyemo!) ahitwaga icyo gihe I Kantarange…, komini Yobigwa ngirango ahari simbyibuka neza kubera ko navuye ibyaro (ku ivuko) zamani (kera)…

Nkuko mwabibonye haruguru nta myaka yanjye nababwiye… Ntago ar’ukuyibatsimba (kuyibahisha) impamvu nta yindi ni uko ntayo nzi!!!...ndagereranya tu ndebeye kuri hawuzingi (housing - umubiri wanjye) nkabona ndi nko muri sate (thirty - 30) Muti cwe? Umutawuneri utazi n’imyaka ye ni nyabaki? Niko bimeze kabisa, ntawabizana (nta wabigira ikibazo) ababyeyi banjye ntago bari bajijukiwe cyane…haba mu kubara, gusoma no kwandika ndetse n’ibindi byose by’ibanze bijyanye n’iterambere ryakabereye buri wese…

No kunyandikisha mu buyobozi bari barabigoswe (barabyibagiwe) nagombye

kuzikinira (kubyikorera) ariko singombwa ko mbakemesha (mbashyira hanze) cyane kuko ibyo aribyo byose bakoze iyo bwabaga barandera barankuza…cyangwa se bageza aho bashoboraga niko navuga kuko nyuma nagombye kwikoca (kwimenya) ari nako naje kwitambikira (kwigendera) ndabacika (ndabasiga) nkuko nari narabikaniye (nabishakaga cyane) kuko numvaga ntakwihanganira kubaho ndi sakintu (sans kintu - umukene) nk’uko nari narakuriye mw’ifemba (inzara).

Bishatse kuvuga ngo n’amashuri nayateye ishoti (narayaretse) niyizira gushaka ubukanda (amafaranga) mu murwa. Wangu, mpageze nabanje kubwahagirana (guhura n’ingorane) bya hatari (bikomeye) ariko kuko nari nariyemeje kudasubira inyuma kandi ko ngomba kubaho fuleshi (fresh - neza) naraturiye (narihanganye) mfatiraho (ndakomeza) nkina sitarago (struggle - umuruho) sininemfaguzwa jobu izo arizo zose ndemera ndakema (ndaseba) ariko kuko nari nzi ko icyanzanye ari ugushaka umunyu (amafaranga - ubukire) narapowe (narihanganye)...

Nkaba kugeza ubu ntuye mw’I tawuni (town) ya Kigali…ngenda mpindura amakaritsiye (quartier -urusisiro) kwa je (jeu – mu cyayenge) bitewe n’uko bizinesi (business) zanjye ziba zifashe muri iyo minsi n’aho jobu (job – akazi) ziri… bishatse kuvuka ko ndi shugurikagi (rwiyemezamirimo)…Icyiza cyo kuba cenjikota (change quarter - guhindagura) n’uko mbashije kuba nzi umujyi wa Kigali bihagije…mbese ku buryo ntacyo wambeshya! Ibintu byose ndashona (ndabizi)...

Nkuko mushobora kuba mwabiromaritse (remarque - notice- mwabibonye) kw’ifoto yanjye (hejuru) ndasa nk’ukuzemo samuhawu (some how - ukuntu) mukaba mwakwibaza niba nubatse cyangwa ndi singo (single - ingaragu)… Wapi! (Oya!)

Sinajyaho ngo nirarire kwikokinga (kwiyemera) ni fo (ni bibi)…

Buriya tu n’ubwo maze iminsi itari mike muri uyu mujyi ntigita (nzunguruka) nshakashaka kashi (cash) kandi ngomba no kubaho muri konfidensi (confidence - nihagazeho)sindagwiza…

Ntago ndabona akantu (amafaranga) gahagije ku buryo nakwigondera kurushinga… Nkunda kandi nkubaha abadamu ku buryo ntawe nakwishimira gushyira mu rugo rw’imyangaro (ibibazo)… ariko ndabitekereza tu… kandi ibyo aribyo byose uwiteka nawe arambona… Nta bwoba inkono izashya!

Cyakora cyo nshimishijwe no kubamenyesha ko nibitseho (mfite) umukunzi da ! Hari inzego (umukobwa) y’ingufu (mwiza cyane) umvana hasi (nkunda) kandi mbona tubyumva kimwe kugeza ubu…ndetse mufitiye na pulani (plan – imigambi) nziza gusa ntacyo nakwiyongoza (nakwihandagaza) ngo mubwire ntarabona akantu…nk’uko nabibabwiye haruguru!

Ok, reka mve muri ibyo gato iyo ntangiye kubivuga ibyiyumviro binzamukamo ari byinshi kagacumba (ngata umutwe) ugasanga biramveteje (birankerereje) kandi umwanya ari mane (time is money)… reka ndase mu mweru! (ku ntego)...

Ikinteye kubandikira…

Mu by’ukuri mbere y’uko mbabwira n’impamvu inteye kubandikira ndumva ngomba kubanza nkababwira na none gato kuri njye uko nteye nk’umuntu…n’ubwo bitoroshye kwivuga muri ubwo buryo ariko ndababwira byibura ikintu kimwe kirebana n’impamvu z’iyi keti (urwandiko) :

Aho nibuka kugeza nsubiye inyuma mu buzima bwanjye…kuva nkiri umwana muto cyane nakunze gutekereza ku tuntu n’utundi…nkatangazwa cyane n’ibyo mbona kw’isi...ndetse no hanze yayo : ibicu, inyenyeri, izuba, ukwezi, ijoro, amanywa, imvura...n’ibindi bibolo (ibintu) nk’ibyo!

Hari ibyo nagiye mbasha gusobanukirwa wenda metiresi (maitresse - mwarimu) yateyemo (hari ibyo yatwigishije) uko nagiye nkura ariko hakaba hari byinshi bikincanga kugeza n’ubu cyane cyane noneho mu mibereho y’abantu, imyitwarire n’imibanire yabo...kila fasi! (mu nzego zose) ariko nkaba ntakuzaho (ndahwema) kubitekerezaho rimwe na rimwe nakumva bigiye kunkorogera (kumvangira) nkagerageza gusangira ibitekerezo n’abandi ba bile (abasore)…Eh, tukajijurana wangu!

Muri uyu mujyi wigize karampenge (igitangaza) ugashaka kuba nyamwigendaho wibaza ko uzisobanurira ibintu byose wenyine cyangwa ukikura muri tenke (ibibazo) zose nta n’umwe ugusayidiye (ubigufashijemo) uba wibeshya cyane washiduka (wakwisanga) watoye amashashi (wabaye umusazi wiruka mu muhanda)!!! Ibitekerezo byinshi iyo ubyibitsemo bishobora kukugira ipanci (punchy – umurwayi wo mu mutwe)…

Akaba rero ari muri urwo rwego nafashe icyemezo cyo kubandikira mbinyujije kuri www.kigalitoday.com kugira ngo mbagezeho ibitekerezo mu kuri kwanjye ku byo mbona bikancanga muri uyu mujyi wacu wa Kigali nk’umunyakigali, mu gihugu cyacu cy’u Rwanda nk’umunyarwanda, ku mugabane wacu w’Afurika
nk’umunyafurika no kuri iyi si yacu dutuye nk’umuntu...

Nkaba nifuza kandi nkeneye gusangira ibitekerezo namwe kugirango duhane amakuru tujijurane cyangwa se tu twiganirire turyoherezanye (dushimishanye) kuko nasanze kwihengeka kwa je mw’ibara (Bar) njyenyine mvuye ku gatigito (kuzunguruka) nkitera akantu (ngafata icyo kurya n’icyo kunywa) bitajya mbere (Atari byiza)…. Nibaza ko nta n’undi byabera (wabikunda)… kandi niba hari n’uwaba yajyaga abigenza atyo nawe akaba yakwegera iligala (ihuriro) ryacu tukamenaho abiri… Bongo (siko biri) wangu?

Sankisi! (Thanks! - Murakoze!)

Sawa rero, ubwo mu gihe nkigogereye (ngitegereje) igisubizo cyanyu mbaye mbashimiye…nizera ko muzanyemerera tukaba twakwibera

abajama (inshuti)… Nevano! (you never know!) hari igihe byatwubaka! Imfagiti (in fact - mu by’ukuri) nzi neza ntashidikanya ko byatugirira akamaro twese!

Buriya tu nzongera mbandikire vuba mbagezaho bimwe na bimwe mu bitekerezo mfite numva twaganiraho ariko hagati aho namwe ntibyababuza kunyandikira komanteri (commentaires - comments - ibitekerezo) zanyu mu kadirishya (fenetre - window) kabigenewe kari hepfo ahongaho mukangezaho uko igitekerezo cyanjye mucyumva sofa (so far)...

Mbo! (bon - ubwo) mbaye nciye mu byatsi (ngiye) hari umutipe (type - umusore) unteye urutsinga (umpamagaye kuri telephone) ku ka dilu (deal - ikiraka) kamwe gutya tu reka nkorere imbere (nihute)… Turi kumwe mani (man - nshuti)!

Pisandi Lavu !! (Peace and Love - Amahoro n’urukundo)

KANAKA

Ibitekerezo

Ewana,wowe urenzeho kabisa!ariko inyandiko zawe ziranyemeza sana.pisi wangu

Rajyabu yanditse ku itariki ya: 16-04-2012

yo musaza(umuntu ujijutse)dire zawe ni danger kabisa no kuri face basi uzahatere yoo mean pow utubwire dire za ba jama ba below nineteen mn

rafiki yanditse ku itariki ya: 26-01-2012

this is great kabisa, byampaye agasmile ka mugitondo. thanx

anon yanditse ku itariki ya: 7-12-2011

uraducanze kanaka we !ntacyo nabona nkubwira kuko sinyoka ibyo uba umbwiye

fox yanditse ku itariki ya: 6-12-2011

uyu mudjama ni uwa zero kabisa....!

muhire14 yanditse ku itariki ya: 1-12-2011

Karibu ku irigara r’urubuga Musaza,aka gastory kakwica kabisa.Ewana ubyutse unshira ku myako kabisa halafu reka nkuyobe njye gushaka umukati wa kibwa.Turi ku1 homi

Mameni yanditse ku itariki ya: 1-12-2011
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.