Kanaka

HEEEYYY !!! Amu Baka*

(*I am back – Nagarutse !!!)

Salama Bandugu! (Mukomere Bavandimwe!)

Habari za Siku Mingi? (Amakuru y’Iminsi Myinshi?)

Yanditswe ku itariki ya: 24-09-2013 - Saa: 14:11'
Ibitekerezo ( 2 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Heheh… Sasa, nk’uko mubibona igiswahili kiranyishe, cyangwa ndakishe sinzi! Hahah, ariko biratuma mwiyumvisha aho nari maze iminsi naraburiye… Murambabarira kandi nagiye ntasezeye ariko agatigito ni nk’ikirori burya ntawe usezera umuntu iyo abonye dilu ihiye ahita aca mu byatsi atabanje kuzuyaza… Nta gotwaji mu gushaka ubukaro! Hakurya iyo aho nari narikatishije baravuga ngo “Hakuna Kulala… Tayimu zi mane!

Nk’uko mwayotse rero maze efiyu mansi ndi kuzikinira Isitafrika aho nari nariyongoje kuba ngiye gushakishiriza ngo ndebe aho zirya kurusha ahandi cyane cyane ko, nkuko mubizi, ubu ibihugu byo muri aka karere twese twasongamanye mu muryango wa Isitafrikani Komunite… Iyo isoko ribaye rimwe rero, na dilu zikinirwa hose lazima… Kandi njye burya iyo bavuze “Icyerekezo” hari n’igihe numva “Ibyerekezo” kuko izanjye linye nzishakishiriza kila fasi!… Ni uko mbayeho tu… Kugeza igihe Sakindi izibaruka! (aho nzabonera amahirwe yanjye) Ubu hari udukoryo twinshi mvanye hirya aho tw’ukuntu narushaho kunoza sistimu yanjye muri gemu nsanzwe nkina kugira ngo ubukanda bwiyongere… Musijyari nzabashonesha tu uko zipanze… Heheh… Gusa nabonye hari ubutipe butangiye kwiyongoza kujya busokoza abantu kenyejyi (hari ubwicanyi) mba nitahiye burya uretse n’umutekano usesuye wa hano iwacu, nta n’aheza nk’iwanyu man ! Bongo ?

Lewo sasa sina sitori mingi… Eh !, Amini uyu munsi rero nta dushya twinshi ndi bubagezeho, nari nifuje tu kubatera censi ngo mbabwire ko gasore nagarutse mu murwa wacu mwiza wa Keji Eli!, ubu hagiye gukurikiraho kongera gushitura izo nasize mpowesheje ubundi dutigite wangu… dukorere imbere tutazamamara ! .

Ewana, nizere ko mwese mumeze fuleshi, nari mbakumbuye kandi nabapenda sana, ndagaruka veri suni mbagezaho udustori nzaba maze gutohoza hapa ndani ya Keji Eli !.

Fata censi muntu wanjye ! Ndayobye ! .

Kanaka

Ibitekerezo

AMAHORO BANYWANYI BA KIGALI TODAY, NDASHKA KUVUGA KU BYIIRO BY’UBUDEHE;Sindi umunyeshuri ariko nabasabaga ko makora ubuvugizi ku byiciro by’ubudehe kuko mu mashuri bracana utaka,muri V.U.P(Vision Umurenge Program)ho ni amagasa nkaho ari muri Ruhago,ariko hari uwagize ati hari ibintu bimbabaza binambabaza cyane,nanjye nti umwana wabo banze kumushyira mubazarihirwa ubwose bashyize mo nde? imbuto turi kubiba izasarurw?

callixte yanditse ku itariki ya: 1-10-2013

Urakaza neza iwacu...welcome back munywanyi...turakwemera!

twarakubuze! yanditse ku itariki ya: 24-09-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.