rwanda elections 2013
kigalitoday

Yagiye mu marushanwa y’isi kubera gahunda ya RPF ikangurira abagore kwigirira icyizere

Yanditswe ku itariki ya: 29-08-2013 - Saa: 16:48'
Ibitekerezo ( )

Mukagatare Clemence, umupfakazi wo mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma yemeza ko gahunda ya RPF-Inkotanyi ikangurira abagore kwigirira icyizere biteza imbere, yamuteye gukora ubuhinzi bw’urutoki bwa kijyambere bwatumye ajya gupiganwa ku rwego rw’isi.

Amahugurwa hirya no hino ku isi n’amarushanwa yabereye muri Africa y’Epfo ku rwego rw’isi yahuje abahinzi b’igitoki cya kamaramasenti bimaze gutuma Mukagatare ageza ku rwego nawe atiyumvisha

Nyuma yo gucengerwa na guhunda ya RPF-Inkotanyi yasabaga abagore kwigirira icyizere no kugana urugamba rw’iterambere, Mukagatare yayumvise vuba maze atangira ubuhinzi bw’urutoki ruvuguruye.

Ubwo umuryango RPF inkotanyi yerekanaga abakandida depite bayo kuri uyu wa 27/08/2013 mu murenge wa Rurenge, Mukagatare yatanze ubuhamya ahamagarira abanyarwanda gutora ingirakamaro RPF inkotanyi.

Yagize ati “RPF yankuye kure ndi umupfakazi none ubu ngeze kure. Nigiriye icyizere mbikesha RPF, nkora ubuhinzi bw’urutoki ruvuguruye mva ku nsina yeraga igitoki cy’ibiro 20 ngeze kugitoki cy’ibiro 150 bagura ibihumbi 14.”

Uyu mugore akomeza agira ati “Kubera icyo kizere nigiriye ubu mperutse kwitabira amarushanwa kurwego rw’isi muri Afrika y’epfo mpakura igikombe, kandi ubu nakoze amahugurwa hirya no hino ku isi. Ngiye gutangira isoko mu Bubiligi ry’ibitoki byanjye.”

Uwamariya Odette uhagarariye RPF mu Burasirazuba ahobera Mukagatare Clemence witeje imbere akanazana igikombe agikuye muri Afica y'epfo kubera ubuhinzi bw'urutoki.
Uwamariya Odette uhagarariye RPF mu Burasirazuba ahobera Mukagatare Clemence witeje imbere akanazana igikombe agikuye muri Afica y’epfo kubera ubuhinzi bw’urutoki.

Komiseri w’umuryango RPF-Inkotanyi, Mugesera Antoine, yavuze ko ibikorwa by’umuryango byivugira kandi ko imvugo ariyo ngiro.Yavuze ko RPF ifite gahunda nziza y’iterambere ko Abanyarwanda bayishyigikira igakora ibiruta ibyo yakoze.

Nyuma yo kugaragaza ibyagezweho muri manda y’abadepite ishize byari byasezeranijwe abanyamuryango, hanatangajwe gahunda y’ibizakorwa muri manda igiye gutangira.

Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba akaba n’umuyobozi wa RPF inkotanyi muri iyi ntara yavuze ko ibikorwa bya RPF byivugira kandi binayamamaza mbere yuko bayamamaza.

Bimwe mu byagezweho mu iterambere mu karere ka Ngoma, ni umuriro w’amashanyarazi ubu wagejejwe mu mirenge yose yaka karere ndetse n’amazi meza ageze ku kigereranyo cya 80%.

Ibiteganijwe ngo harimo kubaka hoteli y’inyenyeri eshatu yatangiye kubakwa, kubaka umuhanda Ngoma-Kigali-Nyanza wa kaburimbo nkuko Perezida wa Republika yabibemereye.

Abari bateraniye aho bagaragaje ko itariki itinze kugera ngo batore RPF kuko ariyo ifite iterabere, banemeye ko bagiye gukangurira abandi gutora ingirakamaro RPF yo terambere n’ubuzima bwiza.

Jean Claude Gakwaya



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Ruhango: PL izakorana n’abafatanyabikorwa guteza imbere umusaruro w’imyumbati

- Bugesera: Basabwe gutora PSD kugirango imibereho yabo irusheho kuba myiza

- Sinzagura ijwi kuko ni nko kugambanira igihugu – Kandida-depite Mwenedata

- Nyanza: Abanyamukingo bakoze umwihariko mu kwamamaza FPR

- PSD isanga abagore batagikwiriye kugenerwa 30% kuko bashoboye guhatana n’abagabo

- Rulindo: Umurenge wa Buyoga bijeje FPR kuzayitora 100 %

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.