rwanda elections 2013
kigalitoday

Rubavu: PS-Imberakuri yagejeje ku baturage ibakorera nitorwa

Yanditswe ku itariki ya: 13-09-2013 - Saa: 15:45'
Ibitekerezo ( )

Ubwo ryiyamamazaga mu karere ka Rubavu tariki 12/09/2013, ishyaka PS-Imberakuri ryagaragarije Abanyarubavu ko ryashaka uburyo abanyeshuri biga muri Kaminuza batishoboye boroherezwa bakwiga.

Umuyobozi wa PS-Imberakuri, Christine Mukabunani, yasobanuye ko ishyaka rye riramutse ritorewe kujya mu nteko ishingamategeko ryakwihatira kurwanya ubucyene no guca ubujiji ibi byoyongera ku ntego rifite zirimo guteza imbere ubutabera, urukundo n’umurimo.

Umuyobozi wa PS-Imberakuri arikumwe n'Abanyarubavu muri gahunda yo kwiyamamaza.
Umuyobozi wa PS-Imberakuri arikumwe n’Abanyarubavu muri gahunda yo kwiyamamaza.

Ku mbaga y’abaturage bagera ku ijana bavuye mu mirenge igize akarere ka Rubavu, umuyobozi wa PS-Imberakuri yavuze ko ageze mu nteko yakora ubuvugizi kuburyo ababyeyi bagira amafaranga batanga buri kwezi ariko abana ntibave mu ishuri kandi bafite ubushake bwo kwiga.

Christine Mukabunani avuga ko mu byo bakwitaho kandi birimo gufasha abaturage kugira imiturire myiza no guteza imbere ubuhinzi bujyanye n’umwuga, gusa akaba avuga buri karere kajyana no guhinga ibihingwa bijyanye n’ubutaka bwabo.

Abaturage bari baje kumva amahame y'ishyaka PS-Imberakuri mu karere ka Rubavu.
Abaturage bari baje kumva amahame y’ishyaka PS-Imberakuri mu karere ka Rubavu.

Bamwe mu bafasha iri shyaka kwiyamamaza bavuga ko baramutse batowe bazibanda ku bibazo by’iterambere ry’abaturage, mu karere ka Rubavu ngo ahatagera amashanyarazi n’amazi meza byahagera.

Naho ku kibazo cy’umutekano w’abaturage bahohoterwa bagiye Congo, Shirumujinya Jean D’amour umurwanashyaka wa PS-Imberakuri, avuga ko bakwita kuri iki kibazo kuburyo abaturiye umupaka bambuka badahohotewe kandi hakabaho imibanire myiza n’abaturage b’ibihugu byombi.

Abakandida b'ishyaka PS-Imberakuri ririmo kwamamariza kuzajya mu nteko ishingamategeko.
Abakandida b’ishyaka PS-Imberakuri ririmo kwamamariza kuzajya mu nteko ishingamategeko.

Sylidio Sebuharara



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- PSD yijeje Abanyangoma kuzashyira kaburimbo mu muhanda Ngoma-Rwabusoro-Nyanza

- Nyabihu: Gutora RPF ngo ni ugukomeza iterambere rirambye ry’Abanyarwanda

- Shangi: Abagera ku 7500 baje kwamamaza Umuryango wa FPR-Inkotanyi

- Gutora FPR ngo ni ugukomeza inzira y’amajyambere - Mukama

- Ishyaka PL riravuga ko iterambere ridashobora kwihuta ibikorwaremezo bidahari ku bwinshi

- “Kwamamaza FPR ntibigoye” – Nkurunziza JMV

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.