rwanda elections 2013
kigalitoday

Rubavu: PS-Imberakuri yagejeje ku baturage ibakorera nitorwa

Yanditswe ku itariki ya: 13-09-2013 - Saa: 15:45'
Ibitekerezo ( )

Ubwo ryiyamamazaga mu karere ka Rubavu tariki 12/09/2013, ishyaka PS-Imberakuri ryagaragarije Abanyarubavu ko ryashaka uburyo abanyeshuri biga muri Kaminuza batishoboye boroherezwa bakwiga.

Umuyobozi wa PS-Imberakuri, Christine Mukabunani, yasobanuye ko ishyaka rye riramutse ritorewe kujya mu nteko ishingamategeko ryakwihatira kurwanya ubucyene no guca ubujiji ibi byoyongera ku ntego rifite zirimo guteza imbere ubutabera, urukundo n’umurimo.

Umuyobozi wa PS-Imberakuri arikumwe n'Abanyarubavu muri gahunda yo kwiyamamaza.
Umuyobozi wa PS-Imberakuri arikumwe n’Abanyarubavu muri gahunda yo kwiyamamaza.

Ku mbaga y’abaturage bagera ku ijana bavuye mu mirenge igize akarere ka Rubavu, umuyobozi wa PS-Imberakuri yavuze ko ageze mu nteko yakora ubuvugizi kuburyo ababyeyi bagira amafaranga batanga buri kwezi ariko abana ntibave mu ishuri kandi bafite ubushake bwo kwiga.

Christine Mukabunani avuga ko mu byo bakwitaho kandi birimo gufasha abaturage kugira imiturire myiza no guteza imbere ubuhinzi bujyanye n’umwuga, gusa akaba avuga buri karere kajyana no guhinga ibihingwa bijyanye n’ubutaka bwabo.

Abaturage bari baje kumva amahame y'ishyaka PS-Imberakuri mu karere ka Rubavu.
Abaturage bari baje kumva amahame y’ishyaka PS-Imberakuri mu karere ka Rubavu.

Bamwe mu bafasha iri shyaka kwiyamamaza bavuga ko baramutse batowe bazibanda ku bibazo by’iterambere ry’abaturage, mu karere ka Rubavu ngo ahatagera amashanyarazi n’amazi meza byahagera.

Naho ku kibazo cy’umutekano w’abaturage bahohoterwa bagiye Congo, Shirumujinya Jean D’amour umurwanashyaka wa PS-Imberakuri, avuga ko bakwita kuri iki kibazo kuburyo abaturiye umupaka bambuka badahohotewe kandi hakabaho imibanire myiza n’abaturage b’ibihugu byombi.

Abakandida b'ishyaka PS-Imberakuri ririmo kwamamariza kuzajya mu nteko ishingamategeko.
Abakandida b’ishyaka PS-Imberakuri ririmo kwamamariza kuzajya mu nteko ishingamategeko.

Sylidio Sebuharara



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Amajyaruguru: Abazahagararira abagore mu nteko ngo bazaharanira kuzamura imibereho myiza y’abaturage

- FPR ntiyadusondetse, natwe ntitugomba kuyisondeka - Munyantwali

- Uburasirazuba: Abakandida-depite b’abagore ngo nibatorwa bazaca akarengane n’ihohotera mu miryango

- Gisagara: Kibirizi bemereye abakandida ba FPR kuzayitora 100%

- U Rwanda ni rwiza, muzantore turwuzuzemo ubumuntu no gukorera mu mucyo-Kandida depite Mwenedata

- Ngo PSD nitsinda amatora y’Abadepite izashyiraho banki yihariye yunganira abahinzi n’aborozi

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.