rwanda elections 2013
kigalitoday

Remera: Abakandida ba FPR biyemeje kuzakomeza akazi abababanjirije bakoze nibatorwa

Yanditswe ku itariki ya: 8-09-2013 - Saa: 11:44'
Ibitekerezo ( 4 )

Abakandida b’umuryango FPR-Inkotanyi batowe mu murenge wa Remera, biyemeje ko bazakomereza mu kazi abadepite b’uyu muryango bakoze ko guteza imbere igihugu, nk’uko babyiyemereye imbere y’imbaga yari yaje kubashyigikira mu gikorwa cy’amatora.

Muri iki gikorwa cyabereye kuri Stade Amahoro, kuri uyu wa Gatandatu tariki 07/09/2013, basabwe gukomeza intambwe abo basimbuye bagezeho babinyujije muri FPR, nk’uko byatangajwe na Appolinaire Munyangoga uhagarariye FPR muri Remera.

Mayor Ndayisaba nawe atanga ikiganiro ku banyamuryango ba FPR bari baje gushyigikira abakandida babo.
Mayor Ndayisaba nawe atanga ikiganiro ku banyamuryango ba FPR bari baje gushyigikira abakandida babo.

Yatangaje ko FPR yakoze byinshi mu bukungu binyuze mu cyerekezo 2020 n’imbaturabukungu, ibyo bikaba aribyo bagomba gukomerezaho muri myanda y’imyaka itanu ku bazatorwa.

Yakomeje atangaza ko bakwiye guteza imbere imibereho myiza, kuko ariyo shingiro rya buri kimwe gikorerwa mu gihugu no kugira ngo igihugu kigende neza.

Bamwe mu bayobozi bakuru barimo umuyobozi w'umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba na Minisitiri Mousa Fazil bari bitabiriye iki gikorwa.
Bamwe mu bayobozi bakuru barimo umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba na Minisitiri Mousa Fazil bari bitabiriye iki gikorwa.

Bamwe mu baturage bari bitabiri iki gikorwa batangaje ko icyo bategereje kuri abo badepite ari uko bakwiye kujya bagaruka, kugira ngo babashe gukomeza kubatuma ibyo bifuza ko babavuganira.

Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Gasabo n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, bari baje kwifatanya n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi.

Munyangoga uhagarariye umuryango wa FPR-Inkotanyi mu murenge wa Remera.
Munyangoga uhagarariye umuryango wa FPR-Inkotanyi mu murenge wa Remera.

Iki gikorwa kibaye mu gihe hasigaye iminsi igeze ku cyumweru kugira ngo amatora y’abadepite ateganyijwe kuba tariki 16/09/2013 abe.

Emmanuel N. Hitimana



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Ruhango: PL izakorana n’abafatanyabikorwa guteza imbere umusaruro w’imyumbati

- Bugesera: Basabwe gutora PSD kugirango imibereho yabo irusheho kuba myiza

- Sinzagura ijwi kuko ni nko kugambanira igihugu – Kandida-depite Mwenedata

- Nyanza: Abanyamukingo bakoze umwihariko mu kwamamaza FPR

- PSD isanga abagore batagikwiriye kugenerwa 30% kuko bashoboye guhatana n’abagabo

- Rulindo: Umurenge wa Buyoga bijeje FPR kuzayitora 100 %

Ibitekerezo

NTI TUKIRENGAGIZE,IKIGIZE IMODOKA NIKI?NI MOTEUR FPR NI MOTEUR Y’ABANYARWANDA NK’IWACU MU KARERE KA NGOMA UMURENGE WA REMERA AKAGARI KA BUGERA AMAZI TAYARI,UMURIRO TUWUBURA NKUKO IKIGALI BAWUBURA.REKA DUSHIME IKIREZI CY’IKIZIRACYASHA R.P.F UMURYANGO WA BANYARWANDA AHUBWO UMUNSI URADUTINDIYE.

NKURANGA EMMY yanditse ku itariki ya: 11-09-2013

Muzahorana imbaduko n’impambara, kandi muzakomeze mutubere kw’Isonga Imana ibahe umugisha mu byo mukora byose!

rwasa yanditse ku itariki ya: 10-09-2013

imvugo niyo ngiro birazwi kandi ibyo biyemeje baabikora!

bugingo yanditse ku itariki ya: 10-09-2013

MUDUSABIRE ABAKANDIDA BA FPR I GICUMBI BABWIRE GILBERT UHAHARARIYE EWSA I BYUMBA ADUHE AMAZI HANO MUMUDUGUDU WA RUGARAMA AKAGALI KA NYARUTARAMA TUMAZE IMYAKA IREANGA 2 NTAMAZI

Chance yanditse ku itariki ya: 8-09-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.