Abakandida b’umuryango FPR-Inkotanyi batowe mu murenge wa Remera, biyemeje ko bazakomereza mu kazi abadepite b’uyu muryango bakoze ko guteza imbere igihugu, nk’uko babyiyemereye imbere y’imbaga yari yaje kubashyigikira mu gikorwa cy’amatora.
Muri iki gikorwa cyabereye kuri Stade Amahoro, kuri uyu wa Gatandatu tariki 07/09/2013, basabwe gukomeza intambwe abo basimbuye bagezeho babinyujije muri FPR, nk’uko byatangajwe na Appolinaire Munyangoga uhagarariye FPR muri Remera.
Mayor Ndayisaba nawe atanga ikiganiro ku banyamuryango ba FPR bari baje gushyigikira abakandida babo.
Yatangaje ko FPR yakoze byinshi mu bukungu binyuze mu cyerekezo 2020 n’imbaturabukungu, ibyo bikaba aribyo bagomba gukomerezaho muri myanda y’imyaka itanu ku bazatorwa.
Yakomeje atangaza ko bakwiye guteza imbere imibereho myiza, kuko ariyo shingiro rya buri kimwe gikorerwa mu gihugu no kugira ngo igihugu kigende neza.
Bamwe mu bayobozi bakuru barimo umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba na Minisitiri Mousa Fazil bari bitabiriye iki gikorwa.
Bamwe mu baturage bari bitabiri iki gikorwa batangaje ko icyo bategereje kuri abo badepite ari uko bakwiye kujya bagaruka, kugira ngo babashe gukomeza kubatuma ibyo bifuza ko babavuganira.
Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Gasabo n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, bari baje kwifatanya n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi.
Munyangoga uhagarariye umuryango wa FPR-Inkotanyi mu murenge wa Remera.
Iki gikorwa kibaye mu gihe hasigaye iminsi igeze ku cyumweru kugira ngo amatora y’abadepite ateganyijwe kuba tariki 16/09/2013 abe.