rwanda elections 2013
kigalitoday

PS Imberakuri ngo nitorwa izaharanira impinduka mu burezi n’ubuvuzi

Yanditswe ku itariki ya: 28-08-2013 - Saa: 09:07'
Ibitekerezo ( 1 )

Umuyobozi w’ishyaka rya PS Imberakuri, Christine Mukabunani, aravuga ko ishyaka rye niritorerwa kujya mu nteko ishinga amategeko muri manda itaha rizaharanira impinduka mu burezi n’ubuvuzi.

Ibi yabivugiye mu kagari ka Rusera ko mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza tariki 27/08/2013, aho ishyaka rye ryiyamamarije.

Christine Mukabunani, perezida wa PS Imberakuri hamwe na visi perezida w'iryo shyaka.
Christine Mukabunani, perezida wa PS Imberakuri hamwe na visi perezida w’iryo shyaka.

Mu burezi iryo shyaka ngo rirateganya kuzakora ubuvugizi hagashyirwaho gahunda y’ubwisungane mu kwiga. Buri Munyarwanda ngo yajya atanga igiceri cy’amafaranga 100 buri kwezi, ayo mafaranga agahabwa abanyeshuri biga muri za kaminuza nka buruse.

Mukabunani avuga ko ayo mafaranga yajya acungwa n’ikigo cya SFAR gishinzwe gutanga no kwishyuza inguzanyo ku banyeshuri biga n’abarangije kaminuza, ndetse byaba ngombwa kigahindurirwa inshingano kuko gisa n’aho ntacyo kimaze, nk’uko Mukabunani yabivuze ubwo ishyaka rye ryiyamamarizaga i Rusera.

Ati “Hari ikigo cya SFAR tubona ntacyo kimaze. Tubona rero SFAR yazahindura akazi mu mirimo igafata inshingano yo gukoresha ariya mafaranga no kuyaha abo agomba guhabwa, muri make tubona ntacyo imaze ariko baramutse bayihaye iriya nshingano yo gufata ariya mafaranga byakemuka”.

Ishyaka rya PS Imberakuri ryiyamamarije mu kagari ka Rusera mu murenge wa Kabarondo.
Ishyaka rya PS Imberakuri ryiyamamarije mu kagari ka Rusera mu murenge wa Kabarondo.

Umuyobozi w’ishyaka rya PS Imberakuri anavuga ko ishyaka rye riramutse ritowe ryaharanira impinduka mu bijyanye n’ubuvuzi, akavuga ko ryabanza gukora ubuvugizi kugira ngo ishami ry’ubuforomo ryavanyweho mu mashuri yisumbuye risubizweho, ndetse n’amashuri ya za kaminuza yigisha iby’ubuvuzi akongerwa.

By’umwihariko ku bijyanye na gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, Mukabunani avuga ko PS Imberakuri yifuza ko habamo amavugururwa kugira ngo abanyamuryango ba mitiweri boroherezwe muri serivisi bahabwa.

Ati “Usanga umuntu ajya kwa muganga afite mitiweri, bakamwandikira imiti, yajya kuyigura agakoresha amafaranga ye ntakoreshe mitiweri. Twifuza ko za farumasi zizakorana na mitiweri ku buryo umuturage yoroherezwa kugura imiti”.

Kwamamaza abakandida ba PS Imberakuri i Rusera byitabiriwe cyane n'abana bato.
Kwamamaza abakandida ba PS Imberakuri i Rusera byitabiriwe cyane n’abana bato.

Mukabunani avuga ko ihame ry’ubwisungane mu kwivuza ubu rivuga ko ubwisungane ari ubw’umuryango ku buryo abantu bose bo mu muryango baba bagomba kuba barishyuriwe imisanzu kugira ngo batangire kuvurwa.

Ngo mu gihe ishyaka rye ryaramuka ritorewe kwinjira mu nteko ishinga amategeko ryakora ubuvugizi kugira ngo abaturage bemererwe kuzajya bishyurira abantu bamwe igihe hataraboneka ubushobozi bwo kwishyurira abagize umuryango bose, kandi abishyuriwe bakavurwa nta kibazo.

Cyprien M. Ngendahimana



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Gasabo: FPR-Inkotanyi yerekanye abakandida bayo imbere y’abanyamuryango bayo

- Gatsibo: Hatangijwe igikorwa cyo kwamamaza abakandida-depite ba FPR-Inkotanyi

- Nyabihu : Abaturage bagaragaje ibyo FPR yabagejejeho bizatuma bongera kuyitora

- Karongi: Kwamamaza FPR byitabiriwe by’intangarugero

- Huye: Bitabiriye ari benshi kwamamaza abakandida ba FPR

- RPF-Inkotanyi ibikorwa byayo birayamamaza ubwabyo - Uwamariya

Ibitekerezo

Mukabunani afite politique ishaje mubuvuzi. Ubu turiho turigisha umuforomo wo kurwego rwa A1 kuzamura ngo tugire competition kw’isi. we agashaka kugarura A2( Secondaire). None se yabanje kureba impamvuki A2 yavuyeho ni ishusho y’ubuvuzi itanga murwanda. Ndumva yishakira ba rumashana. Haaaaa. azaze abaforomo tumwereke aho tugeze n’ikerekezo dufite abone aho ahera akora politique.Ariko azishyura service si Ubuntu.

Andre yanditse ku itariki ya: 28-08-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.