Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye i Nyamata n’abaturutse mu mirenge yose igize akarere ka Bugesera baratangaza ko biteguye kongera gutora FPR Inkotanyi kuko banyuzwe n’ibikorwa uwo muryango wabagegejeho.
Ibi babitangaje ku gicamunsi cyo kuwa 13/09/2013 ubwo hasozwaga ibikorwa byo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi.
Abanyamuryango ba FPR ngo isaha irabatindiye.
Bacinyiraga akadiho bari kumwe n’abakandida Kaboneka Francis, Barikana Eugene na Uwiragiye Pricilla nka bamwe mu bari ku rutonde rw’abakandida depite batanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki byishyize hamwe.
Muri ibyo bikorwa byo kwamamaza hatanzwe ubuhamya butandukanye na bamwe mu bo umuryango FPR Inkotanyi wafashije gutera imbere. Nk’uyu witwa Nyiratabaro Leberata ngo yabashije kwikura mu bukene, none ngo ni umucuruzi ukomeye, arubatse ndetse afite n’abana arihira mu gihugu cy’u Buhinde.
Abakandida depite beretswe abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.
Yagize ati: “Si ibyo gusa kuko mfite n’abandi bana ndihira muri kaminuza za hano mu Rwanda kandi ubu ndi umucuruzi ukomeye, byose nkaba mbikesha umuryango FPR Inkotanyi.”
Chairman w’umuryango FPR mu karere ka Bugesera Rwagaju Louis avuga ko ibikorwa umuryango FPR wagejeje ku Banyarwanda ubwabyo byivugira kuko ngo akarere ka Bugesera kavuye kure.