rwanda elections 2013
kigalitoday

Nyamata: Biteguye kongera gutora FPR kuko bashima ibikorwa yabagejejeho

Yanditswe ku itariki ya: 14-09-2013 - Saa: 14:02'
Ibitekerezo ( )

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye i Nyamata n’abaturutse mu mirenge yose igize akarere ka Bugesera baratangaza ko biteguye kongera gutora FPR Inkotanyi kuko banyuzwe n’ibikorwa uwo muryango wabagegejeho.

Ibi babitangaje ku gicamunsi cyo kuwa 13/09/2013 ubwo hasozwaga ibikorwa byo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi.

Abanyamuryango ba FPR ngo isaha irabatindiye.
Abanyamuryango ba FPR ngo isaha irabatindiye.

Bacinyiraga akadiho bari kumwe n’abakandida Kaboneka Francis, Barikana Eugene na Uwiragiye Pricilla nka bamwe mu bari ku rutonde rw’abakandida depite batanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki byishyize hamwe.

Muri ibyo bikorwa byo kwamamaza hatanzwe ubuhamya butandukanye na bamwe mu bo umuryango FPR Inkotanyi wafashije gutera imbere. Nk’uyu witwa Nyiratabaro Leberata ngo yabashije kwikura mu bukene, none ngo ni umucuruzi ukomeye, arubatse ndetse afite n’abana arihira mu gihugu cy’u Buhinde.

Abakandida depite beretswe abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.
Abakandida depite beretswe abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.

Yagize ati: “Si ibyo gusa kuko mfite n’abandi bana ndihira muri kaminuza za hano mu Rwanda kandi ubu ndi umucuruzi ukomeye, byose nkaba mbikesha umuryango FPR Inkotanyi.”

Chairman w’umuryango FPR mu karere ka Bugesera Rwagaju Louis avuga ko ibikorwa umuryango FPR wagejeje ku Banyarwanda ubwabyo byivugira kuko ngo akarere ka Bugesera kavuye kure.

Ati: “Kugira Bugesera ikomeze yihute, ndahamagarira abazatora guhitamo umuryango FPR Inkotanyi, kugira ngo intumwa zabo mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite zishobore gukomeza uwo muvuduko w’iterambere.”

Kanzayire Bernadette, komiseri mu muryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu wari umushitsi mukuru muri icyo gikorwa yavuze ko umuryango FPR-Inkotanyi ari wo musingi w’imiyoborere myiza, aho buri wese amenya uruhare rwe muri iyo miyoborere kandi ibyo ngo akabyigishwa akiri muto.

Abanyamuryango bari benshi.
Abanyamuryango bari benshi.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi nabo babigaragarije muri morali nyinshi ko umunsi w’itora ubatindiye ngo bihitiremo intumwa umuryango FPR Inkotanyi kuko ngo bamaze gusobanukirwa ko umaze kugeza byinshi ku Banyarwanda.

Egide Kayiranga



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Amatora y’Abadepite yagenze neza mu karere ka Kirehe

- Rulindo: Abaturage basanga hari aho u Rwanda rugeze muri Demokarasi

- Rwamagana: Imvura yaguye saa sita ntiyabujije amatora kugenda neza

- NUR: Abanyeshuri ntibabashije kwitabira amatora bose

- Abakuze n’abanyantege nke barashimira ubuyobozi bwaborohereje mu matora

- Bugesera: Bavuye mu matora bajya kwishimira ko batoye neza

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.