rwanda elections 2013
kigalitoday

Nyamagabe: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bemeza ko yagejeje byinshi ku baturage

Yanditswe ku itariki ya: 1-09-2013 - Saa: 09:02'
Ibitekerezo ( )

Kuri uyu wa gatandatu tariki 31/08/2013, ubwo umuryango ba FPR-Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Nyamagabe wajyaga kwamamaza abakandida bawo ndetse n’ab’indi mitwe ya Politiki bafatanyije mu murenge wa Kitabi, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bemeje ko uyu muryango wagejeje byinshi ku Banyarwanda ubashakira iterambere.

Mu buhamya bwe, Niyonsaba Martha yavuze ko mbere y’uko FPR-Inkotanyi igera ku butegetsi nta kintu na kimwe yagiraga iwe mu rugo, ariko ngo ubu amaze kugera kuri byinshi birimo amatungo magufi n’amaremare, akaba afite aho kuba ntaho yagiraga, bityo akaba asaba abantu bose kuyiyoboka.

Ati “FPR itarajyaho nta kintu nari ntunze iwange ariko ubu FPR yaranzamuye, mfite amatungo magufi, mfite n’inka, narubatse nta hantu nabaga ariko ubu ndakomeye muri make. FPR njyewe ndayishima cyane niyo mpamvu mwese mugomba kugana FPR kubera ari umuryango uzamura abantu batishoboye, ukazamura n’abari mu kaga ukabashyira ahantu heza”.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bemeza ko hari byinshi imaze kugeza ku banyarwanda.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bemeza ko hari byinshi imaze kugeza ku banyarwanda.

Uretse uyu mugore uvuga ko FPR yamufashije gutera imbere, urubyiruko narwo rwemeza ko ntacyo FPR itakoze irufasha kubaka ejo hazaza harwo kugeza n’ubwo iruha kwigira ubuntu mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12, ndetse ikanarushishikariza inarufasha kuyoboka ibigo by’imari ngo rukore rutere imbere, nk’uko Munyangondo Ildephonse Tompson abitangaza.

“Ibikorwa FPR imaze kugeza ku rubyiruko ni byinshi, yazanye uburezi bwa bose turiga tukigira ubuntu, ibyo tubikesha umuryango mwiza wa FPR-Inkotanyi. Urubyiruko rwabashije kwizigamira rukiteza imbere, rukagana ibigo by’imari iciriritse,” Munyangondo.

Umuyobozi w’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yasabye abanyamuryango bayo kuzatora FPR-Inkotanyi bityo iterambere n’ibyiza u Rwanda ruri kugeraho bikomeze byiyongere ndetse binikube inshuro nyinshi.

Ati “Nimutore FPR dukomeze tugire ijambo, mutore FPR-Inkotanyi kugira ngo iterambere dukomeze turibone, imibereho myiza, amashanyarazi tuyabone, amazi meza tuyabone, ibyiza byose mwifuza mubibone, abagore mukomeze mugire ijambo, urubyiruko narwo ntirusigare, abagabo natwe tudamarare dukomeze dutere imbere”.

Chairman wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert.
Chairman wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert.

Yasabye abanyamuryango bitabiriye iki gikorwa kumanuka bagakangurira abaturanyi babo bataje kuzashyira igikumwe imbere y’umuryango FPR-Inkotanyi, ndetse bakazirinda imfabusa iwabo.

Nyandwi Désiré usanzwe mu nteko ndetse na Zinarizima Diogène umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe bari ku rutonde rwa FPR-Inkotanyi bitabiriye iki gikorwa cyo kwamamaza abakandida ba FPR-Inkotanyi ndetse n’indi mitwe bafatanyije bunze mu ry’umuyobozi w’umuryango mu karere basaba abanyamuryango bayo gutora FPR-Inkotanyi bityo ibyo bamaze kugeraho bikikuba inshuro nyinshi.

Emmanuel Nshimiyimana



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Rubavu: PL ngo izongera umusaruro w’ibijya mu mahanga

- Rubavu: PS-Imberakuri yagejeje ku baturage ibakorera nitorwa

- Gisagara: Ishyaka PSD ryiyemeje kuzavuganira abahinzi

- Ngoma: FPR yungutse abanyamuryango bashya 50 ubwo yiyamamazaga

- Rutsiro : Ibyo FPR imaze kubagezaho bibaha icyizere ko n’ibisigaye izabikora

- Nyamasheke: Abaturage babwiye FPR ko bazayitora ariko bayiha inshingano igomba kuzuza

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.