Kuri uyu wa gatandatu tariki 31/08/2013, ubwo umuryango ba FPR-Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Nyamagabe wajyaga kwamamaza abakandida bawo ndetse n’ab’indi mitwe ya Politiki bafatanyije mu murenge wa Kitabi, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bemeje ko uyu muryango wagejeje byinshi ku Banyarwanda ubashakira iterambere.
Mu buhamya bwe, Niyonsaba Martha yavuze ko mbere y’uko FPR-Inkotanyi igera ku butegetsi nta kintu na kimwe yagiraga iwe mu rugo, ariko ngo ubu amaze kugera kuri byinshi birimo amatungo magufi n’amaremare, akaba afite aho kuba ntaho yagiraga, bityo akaba asaba abantu bose kuyiyoboka.
Ati “FPR itarajyaho nta kintu nari ntunze iwange ariko ubu FPR yaranzamuye, mfite amatungo magufi, mfite n’inka, narubatse nta hantu nabaga ariko ubu ndakomeye muri make. FPR njyewe ndayishima cyane niyo mpamvu mwese mugomba kugana FPR kubera ari umuryango uzamura abantu batishoboye, ukazamura n’abari mu kaga ukabashyira ahantu heza”.