rwanda elections 2013
kigalitoday

Ngo ibitekerezo byiza biraha PSD icyizere cyo kwinjiza abakandida benshi mu Nteko

Yanditswe ku itariki ya: 1-09-2013 - Saa: 09:54'
Ibitekerezo ( 3 )

Mu gikorwa cyo kwereka abaturage b’akarere ka Kamonyi, abakandida-depite b’Ishyaka PSD; Minisitiri Anastase Murekezi yatangaje ko Ishyaka PSD rifite icyizere ko bazatorwa kubera ibitekerezo byiza iri shyaka rifite n’ibyo ryagaragaje muri manda ishize.

Mu bitekerezo bishya iri shyaka rivuga ko ryiteguye gukorera ubuvugizi mu Nteko ishinga amategeko, harimo kuzamura umushahara fatizo ku musoro, aho bavuga ko umushara usoreshwa wava ku mafaranga ibihumbi 30, ukagera ku mafaranga ibihumbi 60, kandi n’abacuruzi bagitangira umwuga bakoroherezwa imisorere mu gihe batarunguka.

Abayoboke ba PSD bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza mu karere ka Kamonyi.
Abayoboke ba PSD bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza mu karere ka Kamonyi.

Iri shyaka ryemera gufatanya n’indi mitwe ya Politiki, ngo rishyigikiye gahunda yo kwihangira imirimo ku rubyiiruko, rikaba riteganya gukora ubuvugizi ngo amashuri y’imyuga n’Udukiriro bigezwe ku rwego rw’imirenge kandi urubyiruko rufashwe kwihangira imirimo rworoherezwa kubona inguzanyo mu bigo by’imari n’amabanki.

Mu rwego rwo gushyigikira ireme ry’uburezi, PSD ifatanyije n’andi mashyaka, ngo yiteguye kuvuganira abanyeshuri babuze uko bakomeza amashuri makuru, hanozwa ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo kandi n’abari mu cyiciro cya 3 n’icya 4 bagafashwa kubona inguzanyo ngo babone ½ cy’amafaranga y’ishuri basabwa.

Abakandida batatu ba PSD beretswe abaturage mu karere ka Kamonyi.
Abakandida batatu ba PSD beretswe abaturage mu karere ka Kamonyi.

Iri shyaka kandi ngo rirateganya guharanira iterambere riturutse ku bwenge n’ubumenyi bw’Abanyarwanda, aho Abanyarwanda bazakangurirwa kubyaza umusaruro ubutaka bugomba kuba umutungo bwite, bakabuhinga kandi byaba ngombwa bakavomerera ngo butange umusaruro; kongera amazi meza ndetse n’amashanyarazi hakoreshejwe ingufu zitandukanye.

Minisitiri Anastase Murekezi, ukuriye iki gikorwa cyo kwiyamamaza, arahamya ko ibi bitekerezo kimwe n’ibindi byatanzwe n’ishyaka PSD muri manda yacyuye igihe nk’Ubwisungane mu kwivuza n’uburezi kuri bose, bibaha icyizere ko abaturage bazabatora.

Minisitiri Murekezi Anastase ukuriye ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite ba PSD.
Minisitiri Murekezi Anastase ukuriye ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite ba PSD.

Muri iki gikorwa cyabaye tariki 31/08/2013, herekanywe amafoto y’abakandida bahatanira kwinjira mu nteko banyuze muri PSD, muri bo batatu baka biyeretse abaturage.

Marie Josee Uwiringira



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Rubavu: PL ngo izongera umusaruro w’ibijya mu mahanga

- Rubavu: PS-Imberakuri yagejeje ku baturage ibakorera nitorwa

- Gisagara: Ishyaka PSD ryiyemeje kuzavuganira abahinzi

- Ngoma: FPR yungutse abanyamuryango bashya 50 ubwo yiyamamazaga

- Rutsiro : Ibyo FPR imaze kubagezaho bibaha icyizere ko n’ibisigaye izabikora

- Nyamasheke: Abaturage babwiye FPR ko bazayitora ariko bayiha inshingano igomba kuzuza

Ibitekerezo

Ibitekerezo byiza bihe se? Ko mumeze nka wa wundi ngo ibyo Makuza avuze nta cyo nongeraho! Na mwe ibyo FPR ivuze muti nta cyo twongeraho!! Tuzitorera FPR, FPR oyeeee!!

Ariko yanditse ku itariki ya: 2-09-2013

nuko nuko fidele we komerezaho ariko nugerayo ntuzasinzirire muri ya mifariso...

gatware yanditse ku itariki ya: 1-09-2013

mukomereze aho, ubuyobozi busaranganyijwe buciye muri Demokarasi nibwo abanyarwanda twese twifuza kandi ibi birabonekera buri wese cyane cyane muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza, mukomereze aho rero

hirwa yanditse ku itariki ya: 1-09-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.