Mu gikorwa cyo kwereka abaturage b’akarere ka Kamonyi, abakandida-depite b’Ishyaka PSD; Minisitiri Anastase Murekezi yatangaje ko Ishyaka PSD rifite icyizere ko bazatorwa kubera ibitekerezo byiza iri shyaka rifite n’ibyo ryagaragaje muri manda ishize.
Mu bitekerezo bishya iri shyaka rivuga ko ryiteguye gukorera ubuvugizi mu Nteko ishinga amategeko, harimo kuzamura umushahara fatizo ku musoro, aho bavuga ko umushara usoreshwa wava ku mafaranga ibihumbi 30, ukagera ku mafaranga ibihumbi 60, kandi n’abacuruzi bagitangira umwuga bakoroherezwa imisorere mu gihe batarunguka.
Iri shyaka ryemera gufatanya n’indi mitwe ya Politiki, ngo rishyigikiye gahunda yo kwihangira imirimo ku rubyiiruko, rikaba riteganya gukora ubuvugizi ngo amashuri y’imyuga n’Udukiriro bigezwe ku rwego rw’imirenge kandi urubyiruko rufashwe kwihangira imirimo rworoherezwa kubona inguzanyo mu bigo by’imari n’amabanki.
Mu rwego rwo gushyigikira ireme ry’uburezi, PSD ifatanyije n’andi mashyaka, ngo yiteguye kuvuganira abanyeshuri babuze uko bakomeza amashuri makuru, hanozwa ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo kandi n’abari mu cyiciro cya 3 n’icya 4 bagafashwa kubona inguzanyo ngo babone ½ cy’amafaranga y’ishuri basabwa.
Iri shyaka kandi ngo rirateganya guharanira iterambere riturutse ku bwenge n’ubumenyi bw’Abanyarwanda, aho Abanyarwanda bazakangurirwa kubyaza umusaruro ubutaka bugomba kuba umutungo bwite, bakabuhinga kandi byaba ngombwa bakavomerera ngo butange umusaruro; kongera amazi meza ndetse n’amashanyarazi hakoreshejwe ingufu zitandukanye.
Minisitiri Anastase Murekezi, ukuriye iki gikorwa cyo kwiyamamaza, arahamya ko ibi bitekerezo kimwe n’ibindi byatanzwe n’ishyaka PSD muri manda yacyuye igihe nk’Ubwisungane mu kwivuza n’uburezi kuri bose, bibaha icyizere ko abaturage bazabatora.
Muri iki gikorwa cyabaye tariki 31/08/2013, herekanywe amafoto y’abakandida bahatanira kwinjira mu nteko banyuze muri PSD, muri bo batatu baka biyeretse abaturage.