rwanda elections 2013
kigalitoday

Igihe kirageze ngo PL ihagararire Abanyarwanda ku bwinshi kandi ibafashe kwishyira bakizana byuzuye-Protais Mitali

Yanditswe ku itariki ya: 4-09-2013 - Saa: 16:37'
Ibitekerezo ( )

Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Munyarwanda PL riravuga ko igihe kigeze ngo rigire abadepite benshi mu nteko ishinga amategeko nabo bafashe Abanyarwanda kwishyira bakizana mu iterambere bashaka.

Ibi byatangajwe na minisitiri Protais Mitali ukuriye ishyaka PL mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida bazahagararira ishyaka PL mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite mu matora ateganyijwe tariki 16/09/2013.

Protais Mitali uyobora ishyaka PL arasanga ngo PL ikwiye gutorwa ku bwinshi igaharanira kugeza Abanyarwanda ku kwishyira bakizana.
Protais Mitali uyobora ishyaka PL arasanga ngo PL ikwiye gutorwa ku bwinshi igaharanira kugeza Abanyarwanda ku kwishyira bakizana.

Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Kiramuruzi cyitabiriwe n’abanyamuryango batari bake ndetse n’abaturage ba Gatsibo, aho beretswe abakandida b’iryo shyaka ari nako babamamaza babashakira amajwi.

Perezida w’ishyaka wa PL iharanira ukwishyira ukizana kwa buri Muturarwanda, bwana Protais Mitari yabwiye abatuye akarere ka Gatsibo by’umwihariko n’abandi banyarwanda muri rusange ko igihe kigeze ngo barusheho kumenya uburenganzira bwabo no kurangwa n’umuco wo kudasigara inyuma.

Perezida w’ishyaka PL Mitali Protais yakomeje abwira abitabiriye uku kwiyamamaza ko igihe kigeze ngo abahagarariye iryo shyaka biyongere mu nteko ishinga amategeko kuko umusaruro abahoze mu nteko ishinga amategeko yacyuye igihe bagaragaje ushimishije, akaba ashima ababafashije kubona iyo myanya, anabasaba kongera kuzatora iryo shyaka.

Bamwe mu bayoboke ba PL mu kwiyamamaza mu karere ka Gatsibo
Bamwe mu bayoboke ba PL mu kwiyamamaza mu karere ka Gatsibo

Ibindi byatangajwe ni mu rwego rw’ubukungu, ishyaka PL rikaba ryifuza ko Umunyarwanda wese akira, umuhinzi agahinduka uw’umwuga, akazi kakiyongera, ubucuruzi nabwo bugakorwa ku buryo bwa kijyambere, abasoreshwa bakiyongera ariko imisoro ubwayo ntihore izamuka, ibyo bigatuma amafaranga y’imisoro yinjira aba menshi bitavunnye abashoramari n’abaturage.

Benjamin Nyandwi



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- PS Imberakuri nitorwa ngo izazamura umushahara wa mwarimu kandi umwana we yigire ubuntu kugera muri Kaminuza

- Yagiye mu marushanwa y’isi kubera gahunda ya RPF ikangurira abagore kwigirira icyizere

- Bugesera: Abakandida-depite ba FPR- Inkotanyi beretswe abanyamuryango

- Burera: PSD yijeje kuzazamura umushahara usoreshwa

- Ruhango: FPR ngo izubaka gare, sitade n’ibindi bikorwa remezo

- Gasabo: FPR-Inkotanyi yerekanye abakandida bayo imbere y’abanyamuryango bayo

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.