Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Munyarwanda PL riravuga ko igihe kigeze ngo rigire abadepite benshi mu nteko ishinga amategeko nabo bafashe Abanyarwanda kwishyira bakizana mu iterambere bashaka.
Ibi byatangajwe na minisitiri Protais Mitali ukuriye ishyaka PL mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida bazahagararira ishyaka PL mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite mu matora ateganyijwe tariki 16/09/2013.
Protais Mitali uyobora ishyaka PL arasanga ngo PL ikwiye gutorwa ku bwinshi igaharanira kugeza Abanyarwanda ku kwishyira bakizana.
Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Kiramuruzi cyitabiriwe n’abanyamuryango batari bake ndetse n’abaturage ba Gatsibo, aho beretswe abakandida b’iryo shyaka ari nako babamamaza babashakira amajwi.
Perezida w’ishyaka wa PL iharanira ukwishyira ukizana kwa buri Muturarwanda, bwana Protais Mitari yabwiye abatuye akarere ka Gatsibo by’umwihariko n’abandi banyarwanda muri rusange ko igihe kigeze ngo barusheho kumenya uburenganzira bwabo no kurangwa n’umuco wo kudasigara inyuma.