Aho umunyamakuru wa Kigali Today yageze mu mujyi wa Gisenyi yasanze abantu bitabiriye amatora mu mutuzo, abaturage bakavuga ko bamwe bagenda baza uko amasaha ari bukure kuko banze kuza kubyigana.
Ku isaha ya saa moya irengaho iminota micye nibwo abakorera bushake ba komisiyo y’amatora bakoreye ku biro by’amatora mu mujyi wa Gisenyi barimo barahira gutunganya umurimo wabo ndetse bereka abaje gutora ko ibisanduku byo gushyiramo amajwi birimo ubusa.
Isaha yo gutangira gutora yageze hari abaturage bageze ku murongo.
Ahantu hose mu mujyi wa Gisenyi habereye amatora hagiye harangwa isuku no gutegurwa imitako, ahandi hashyizwe ibyuma birangura amajwi hari gucurangwa indirimbo ku buryo abagiye gukora nta rungu bagira.
Mu gihe byari bizwi ko Abanyarwanda bakunda kwigira mu mirimo mu mujyi wa Goma, nta Banyarwanda benshi bagiyeyo, bamwe bakavuga ko babanje kubanza kwitabira amatora y’abadepite kugira ngo babone uko bajye mu mirimo yabo.
Abakorerabushake ba komisiyo y’amatora basobanuriraga abaturage imigendekere y’amatora.
Uretse kuba ahatorerwa haboneka abaje gutora, habonekaga zimwe mu ndorerezi barebera uko amatora agenda mu mutuzo ndetse.