rwanda elections 2013
kigalitoday

Gisagara: Ishyaka PSD ryiyemeje kuzavuganira abahinzi

Yanditswe ku itariki ya: 13-09-2013 - Saa: 13:09'
Ibitekerezo ( )

Ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’ abaturage (PSD) ryiyemereye abatuye akarere ka Gisagara gushyiraho ikigega gifasha abahinzi n’ aborozi.

Ubwo ishyaka PSD ryiyamamazaga mu karere ka Gisagara tariki 10/09/2013, abaturage bari baje kumva imigabo n’imigambi ya PSD basanga iri shyaka rikwiriye kubakorera ubuvugizi cyane cyane mu buhinzi mu gihe abandi basanga rikwiriye kwegera abaturage aho batuye.

Mutimura Gasipari utuye uyu murenge ati “Iri shyaka rikwiye kutuvuganira mu bijyanye n’ubuhinzi kuko ariwo murimo udutunze, Leta ikagenda itugenera gahunda zigamije kuduteza imbere”.

Nkundiye Vilgire umwe mu banyamuryango ba PSD yatangaje ko PSD izashyigikira ikigega kizagoboka abahinzi mu gutuma beza kandi bagasagurira amasoko.

Ati “PSD izashyigikira ikore n’ubuvugizi kugirango ikigega kizashyirwaho na Leta cyo kugoboka abahinzi kigire imbaraga gifashe abaturage kugira umusaruro uhagije bajye basagurira n’amasoko”.

Abakandida PSD yamamaje mu karere ka Gisagara ni Mukakanyamugenge Jacqueline, Dusabe Denyse, Fuhara Naason, Ntahobari Augustin na Mukamana Jeannette.

PSD yaravutse mu 1991 nyuma y’ aho hatorewe itegeko nshinga icyo gihe ryemereraga amashyaka menshi gukorera mu Rwanda.

Clarisse Umuhire



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- PS Imberakuri nitorwa ngo izazamura umushahara wa mwarimu kandi umwana we yigire ubuntu kugera muri Kaminuza

- Yagiye mu marushanwa y’isi kubera gahunda ya RPF ikangurira abagore kwigirira icyizere

- Bugesera: Abakandida-depite ba FPR- Inkotanyi beretswe abanyamuryango

- Burera: PSD yijeje kuzazamura umushahara usoreshwa

- Ruhango: FPR ngo izubaka gare, sitade n’ibindi bikorwa remezo

- Gasabo: FPR-Inkotanyi yerekanye abakandida bayo imbere y’abanyamuryango bayo

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.