rwanda elections 2013
kigalitoday

Gicumbi: Abagore barishimira ko batoye abazabafasha gukomeza gutera imbere

Yanditswe ku itariki ya: 17-09-2013 - Saa: 15:35'
Ibitekerezo ( )

Abagore bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko bishimiye gutora bagenzi babo bazabahagararira bakanabavuganira mu nteko nshingamategeko kuko bizagabafasha gukokomeza gutera imbere.

Abagore bo muri Gicumbi bazindutse ari benshi bajya gutora bagenzi babo bazabahagararira mu nteko ishinga amategeko.
Abagore bo muri Gicumbi bazindutse ari benshi bajya gutora bagenzi babo bazabahagararira mu nteko ishinga amategeko.

Bamwe mu bazindukiye muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 17/09/2013, batangaza ko basanze n’abagore bashoboye byinshyi bityo bakaba bizeye ko abo batoye bazaharanira iterambere ry’umugore.

Rwiririza Jean Baptiste uhagarariye site y’itora y’akagari ka Gisuna atangaza ko buri site y’itora hari umubare w’abagore bari butore bagenzi babo bazabahagararira mu nteko inshingamategeko mu kagari ka Gisuna hateganijwe gutora abagore 72 kandi iki gikora kikaba kiri kugenda neza mu mutuzo kuko bakitabiriye.

Umugore wa mbere amaze gutora.
Umugore wa mbere amaze gutora.

Mukarurangwa Venelande, umuhuzabikorwa w’abagore mu mudugudu wa Gisuna atangaza ko yishimiye aya matora kuko abagore bitorera abazabahagararira mu nteko ishingamategeko bakazashyiraho amategeko ababereye ndetse azatuma bakomeza gutera imbere kuko aho bageze hashimishije.

Zimwe mu ndorerezi z'amatora.
Zimwe mu ndorerezi z’amatora.

Ernestine Musanabera



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- PS Imberakuri nitorwa ngo izazamura umushahara wa mwarimu kandi umwana we yigire ubuntu kugera muri Kaminuza

- Yagiye mu marushanwa y’isi kubera gahunda ya RPF ikangurira abagore kwigirira icyizere

- Bugesera: Abakandida-depite ba FPR- Inkotanyi beretswe abanyamuryango

- Burera: PSD yijeje kuzazamura umushahara usoreshwa

- Ruhango: FPR ngo izubaka gare, sitade n’ibindi bikorwa remezo

- Gasabo: FPR-Inkotanyi yerekanye abakandida bayo imbere y’abanyamuryango bayo

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.