rwanda elections 2013
kigalitoday

Gicumbi: Abagore barishimira ko batoye abazabafasha gukomeza gutera imbere

Yanditswe ku itariki ya: 17-09-2013 - Saa: 15:35'
Ibitekerezo ( )

Abagore bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko bishimiye gutora bagenzi babo bazabahagararira bakanabavuganira mu nteko nshingamategeko kuko bizagabafasha gukokomeza gutera imbere.

Abagore bo muri Gicumbi bazindutse ari benshi bajya gutora bagenzi babo bazabahagararira mu nteko ishinga amategeko.
Abagore bo muri Gicumbi bazindutse ari benshi bajya gutora bagenzi babo bazabahagararira mu nteko ishinga amategeko.

Bamwe mu bazindukiye muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 17/09/2013, batangaza ko basanze n’abagore bashoboye byinshyi bityo bakaba bizeye ko abo batoye bazaharanira iterambere ry’umugore.

Rwiririza Jean Baptiste uhagarariye site y’itora y’akagari ka Gisuna atangaza ko buri site y’itora hari umubare w’abagore bari butore bagenzi babo bazabahagararira mu nteko inshingamategeko mu kagari ka Gisuna hateganijwe gutora abagore 72 kandi iki gikora kikaba kiri kugenda neza mu mutuzo kuko bakitabiriye.

Umugore wa mbere amaze gutora.
Umugore wa mbere amaze gutora.

Mukarurangwa Venelande, umuhuzabikorwa w’abagore mu mudugudu wa Gisuna atangaza ko yishimiye aya matora kuko abagore bitorera abazabahagararira mu nteko ishingamategeko bakazashyiraho amategeko ababereye ndetse azatuma bakomeza gutera imbere kuko aho bageze hashimishije.

Zimwe mu ndorerezi z'amatora.
Zimwe mu ndorerezi z’amatora.

Ernestine Musanabera



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Bugesera: Gutinda kuzuza 2/3 byatumye amatora y’abagore atangira atinze

- Kimironko: Amatora y’abazahagararira abagore mu nteko yabaye mu mutuzo

- Kayonza: Ibyiza Mutesi Anita yakoreye abaturage bimuha icyizere cyo gutorwa

- Nyamasheke: Amatora y’abadepite bahagarariye abagore yitabiriwe neza

- Kamonyi: Abenshi ntibitabiriye igikorwa cyo kubarura amajwi y’abakandida

- Amatora y’Abadepite yagenze neza mu karere ka Kirehe

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.