rwanda elections 2013
kigalitoday

Gatsibo: Hatangijwe igikorwa cyo kwamamaza abakandida-depite ba FPR-Inkotanyi

Yanditswe ku itariki ya: 28-08-2013 - Saa: 15:34'
Ibitekerezo ( )

Kwamamaza abakandida depite b’umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo byatangiriye i Nyarubuye, mu murenge wa Kageyo kuri uyu wa kabiri tariki 27/08/2013.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyamuryango batandukanye baturutse mu mirenge igize Akarere ka Gatsibo bari hagati y’ibihumbi 12 na 13 ndetse n’abashyitsi baturutse mu nzego zo hejuru bakurikira barimo Komiseri Musoni Protais n’uhagarariye umuyobozi wa FPR ku rwego rw’Intara y’Uburasirazuba.

Abakandida depite b’umuryango FPR-Inkotanyi bari baturutse mu Turere twa Gatsibo, Nyagatare, Kayonza na Bugesera.

Umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Gatsibo (wambaye umukara) mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida-depite b'uwo mu ryango muri Gatsibo.
Umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Gatsibo (wambaye umukara) mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida-depite b’uwo mu ryango muri Gatsibo.

Mbere yo gutangira igikorwa, hagaragaye morale nyinshi y’abanyamuryango mu ndirimbo, imbyino zagaragazaga ibyo FPR-Inkotanyi imaze kugeraho muri manda y’imyaka itanu ishize, uburyo yafashije abaturage kwiteza imbere n’ibindi.

Ibirori nyirizina byabimburiwe n’indirimbo y’umuryango aho abanyamuryango bose bari bafite ibyishimo n’ishema batewe no kwamamaza abakandida b’umuryango FPR-Inkotanyi.

Nkuko byagarutsweho mu magambo atandukanye, ubuhamya, indirimbo n’imivugo byagaragaye muri morale nyinshi y’abanyamuryango, hibukijwe ko gutora FPRari ugutora iterambere rirambye, ubukungu busesuye, imiyoborere myiza, ubutabera bufite icyerekezo, demokarasi yo shingiro ry’amajyambere, uburezi bufite ireme, ubumwe bw’Abanyarwanda, umutekano n’amahoro birambye ndetse n’agaciro n’ukwigira kw’Abanyarwanda.

Kwamamaza abakandida-depite ba FPR mu karere ka Gatsibo byitabiriwe n'abanyamuryango ba FPR batandukanye.
Kwamamaza abakandida-depite ba FPR mu karere ka Gatsibo byitabiriwe n’abanyamuryango ba FPR batandukanye.

Mu ijambo rye Komiseri w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Musoni Protais wari umushyitsi mukuru, yashimiye abanyamuryango ikizere n’ubufatanye bagaragarije Nyakubahwa Chairman w’Umuryango ku rwego rw’Igihugu akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu gutuma habaho umutekano n’amahoro birambye n’ibindi byinshi nkuko byagiye bigaragara mu ntego z’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Abakandida depite bari bahari bahawe umwanya maze berekana ko gutora FPR-Inkotanyi ari ukwiteganyiriza kuko ari ugutora iterambere rirambye, ubumwe na demokarasi.

Benjamin Nyandwi



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- “Gutora ni ugutanga umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu” - Guverineri Bosenibamwe

- Ruhango: Hari bamwe bagitsimbaraye ku gutoresha igikumwe

- Nyamagabe: Abaturage baranenga bagenzi babo batitabira amatora

- Gicumbi: Abaturage barishimira uburyo amatora ari gukorwamo kuko atabiciye akazi

- Rusizi: Amatora y’Abadepite yitabiriwe bishimishije

- Perezida Kagame avuga ko yizeye intsinzi y’abo yatoye

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.