Kwamamaza abakandida depite b’umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo byatangiriye i Nyarubuye, mu murenge wa Kageyo kuri uyu wa kabiri tariki 27/08/2013.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyamuryango batandukanye baturutse mu mirenge igize Akarere ka Gatsibo bari hagati y’ibihumbi 12 na 13 ndetse n’abashyitsi baturutse mu nzego zo hejuru bakurikira barimo Komiseri Musoni Protais n’uhagarariye umuyobozi wa FPR ku rwego rw’Intara y’Uburasirazuba.
Abakandida depite b’umuryango FPR-Inkotanyi bari baturutse mu Turere twa Gatsibo, Nyagatare, Kayonza na Bugesera.
Umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Gatsibo (wambaye umukara) mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida-depite b’uwo mu ryango muri Gatsibo.
Kwamamaza abakandida-depite ba FPR mu karere ka Gatsibo byitabiriwe n’abanyamuryango ba FPR batandukanye.
Mu ijambo rye Komiseri w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Musoni Protais wari umushyitsi mukuru, yashimiye abanyamuryango ikizere n’ubufatanye bagaragarije Nyakubahwa Chairman w’Umuryango ku rwego rw’Igihugu akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu gutuma habaho umutekano n’amahoro birambye n’ibindi byinshi nkuko byagiye bigaragara mu ntego z’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Abakandida depite bari bahari bahawe umwanya maze berekana ko gutora FPR-Inkotanyi ari ukwiteganyiriza kuko ari ugutora iterambere rirambye, ubumwe na demokarasi.