rwanda elections 2013
kigalitoday

Gatsibo: FPR yerekanye abakandida bazayihagararira mu matora y’abadepite

Yanditswe ku itariki ya: 2-09-2013 - Saa: 14:39'
Ibitekerezo ( 2 )

Abaturage bagera ku bihumbi 16 biganjemo cyane urubyiruko bo mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, kuwa 1 Nzeli 2013 beretswe abazahagararira umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’abadepite azaba muri uku kwezi kwa Nzeri.

Chairman w'Umuryango FPR mu Karere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise yamamaza abakandida.
Chairman w’Umuryango FPR mu Karere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise yamamaza abakandida.

Chairman w’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Gatsibo akaba n’umuyobozi w’Akarere Ruboneza Ambroise wari umushyitsi mukuru, yagarutse ku byagezweho n’umuryango FPR-Inkotanyi n’ibiteganywa gukorwa mu myaka itanu iri mbere.

Iki gikorwa cyari cyahuje imirenge itatu irimo uwa Kiramuruzi, Murambi Ndetse na Kiziguro.

Urubyiruko rw'Umuryango FPR-Inkotanyi rwarirwitabiriye ari rwinshi.
Urubyiruko rw’Umuryango FPR-Inkotanyi rwarirwitabiriye ari rwinshi.

Igikorwa cyo wiyamamaza cyasojwe n’umukino w’umupira w’amaguru wateguwe n’urugagaga rw’urubyiruko mu Karere ka Gatsibo, aho finali yakinwe n’ikipe y’abamotari n’iy’abajeni b’Akagari ka Nyabisindu, hatangwa igikombe na ballons ziriho ibirango bya FPR-Inkotanyi.

Benjamin Nyandwi



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- “Gutora ni ugutanga umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu” - Guverineri Bosenibamwe

- Ruhango: Hari bamwe bagitsimbaraye ku gutoresha igikumwe

- Nyamagabe: Abaturage baranenga bagenzi babo batitabira amatora

- Gicumbi: Abaturage barishimira uburyo amatora ari gukorwamo kuko atabiciye akazi

- Rusizi: Amatora y’Abadepite yitabiriwe bishimishije

- Perezida Kagame avuga ko yizeye intsinzi y’abo yatoye

Ibitekerezo

FPR Imana ijye ibaba hafi,kuko ibyo yakoze birahagije n’ubwo hari ibyo gukora byinshi..

hakiza yanditse ku itariki ya: 3-09-2013

Ntawutayitora si gatsibo gusa kandi tuzayitora n’igihe cyose..

vuningoma yanditse ku itariki ya: 3-09-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.