rwanda elections 2013
kigalitoday

“Umubare wa 98% w’abatoye abadepite, ni ukuri nta bikabyo birimo” - Prof. Mbanda

Yanditswe ku itariki ya: 19-09-2013 - Saa: 09:19'
Ibitekerezo ( 4 )

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora(NEC), Prof. Kalisa Mbanda, yavuze ko umubare ungana na 98% by’abaturage batoye muri rusange abadepite, udashobora kunengwa ko ukabije kurusha umubare nyakuri w’abatoye, ashingiye ku bushake abanyarwanda bagaragaje mu kwitabira amatora rusange y’abadepite.

Prof. Mbanda yavuze ko bidatangaje kuba abanyarwanda baratoye ku kigero cya 98% kuko ngo bangana n’abaje gutwara amakarita, ndetse ngo icyizere cy’uwo mubare kikaba kigomba no gushingira kukuba ungana n’amajwi yaturutse mu byumba by’itora abantu babireba, ku ma site aho ayo majwi yakusanyirijwe, ku mirenge n’ahandi.

Abayobozi ba NEC batangaza ibyavuye mu matora y'abadepite.
Abayobozi ba NEC batangaza ibyavuye mu matora y’abadepite.

Yagize ati: “Twabonye ukuntu Abanyarwanda bakunze gutora, umunsi wabanjirije uw’amatora bisi zari zabaye nke cyane, kubera umubare munini w’abajyaga gutorera ahandi hatari i Kigali, mu mashuri nzi ko hari abanyeshuri batatoye kubera kutagira amakarita yabo, ariko bavuze ko bababaye cyane.

“Mu Burayi hari abagendaga ibirometero birenga 800 bajya gutora; hari aho amakarita yatanzwe umunsi wo gutora kuko benshi baje kuyafata bahita batora(byatewe n’uko mu mujyi abantu bimuka bakajya gutura ahandi); uriya mubare wa 98% rero ntakuwushidikanyaho.

Ikijyanye n’uko haba hari n’abakandida batanyuzwe, Prof Mbanda asobanura ko ari ko bisanzwe n’ahandi kandi byumvikana, “abatsinze baranyurwa, abatsinzwe ntibibashimisha.”

Yemeza ko akurikije uko amatora yabaye n’uko abakandida biyamamaje, ngo amanota arajyana n’imbaraga zashyizwe mu kwiyamamaza, kandi ko ngo hari n’abakandida bemeye ko batsinzwe mu matora anyuze mu mucyo.

Mu mbogamizi zagaragaye, Prof. Mbanda yavuze ko muri rusange amatora yagenze neza, ariko ko hari abazanye kandidatire bakererewe bikabangamira Komisiyo, mu kwiyamamaza ngo hari abashakaga kujya mu muhanda basakuza bikamera nk’imyigaragambyo ariko baza kubireka, ngo hari n’abatangaga gahunda yo kwiyamamaza ntibayubahirize.

Avuga ko hari n’abaruhanyije mu kumanika impapuro zamamaza; mu matora nabwo hagaragara imitwe ya politiki yohereje indorerezi zidafite ibyangombwa, abakozi ba NEC batumvise neza amabwiriza bakamera nk’abaruhanya mu kazi, amashyaka cyangwa abakandida binubiraga ko baterwa ubwoba nyamara ngo babeshya, nk’uko Perezida wa NEC yakomeje asobanura.

URUTONDE RW’AGATEGANYO RW’ABADEPITE BASHYA BAMAZE GUTORWA

Abadepite batowe bo muri RPF-Inkotanyi n’imitwe yifatanyije nayo ya PDC, PDI, PSR, PPC(imyanya 41)

1.UWACU Julienne
2.MUTIMURA Zeno
3.MUKANDUTIYE Spéciose
4.SEMASAKA Gabriel
5.KANKERA Marie Josée
6.KAYIRANGA Alfred
7.KAYITESI Libérata
8.MUKAMA Abbas
9.KAYITARE Innocent
10.MURUMUNAWABO Cécile
11.MUSABYIMANA Samuel
12.MUKARUGEMA Alphonsine
13.KABONEKA Francis
14.MUKAZIBERA Agnès
15.RWIGAMBA Fidel
16.MUKAYUHI RWAKA Constance
17.MUKAYISENGA Françoise
18.BARIKANA Eugene
19.RUCIBIGANGO Jean Baptiste
20.MUREKATETE Marie Thérèse
21.BAMPORIKI Edouard
22.KANTENGWA Juliana
23.NYANDWI Désiré
24.BWIZA Connie
25.GATABAZI Jean Marie Vianney
26.MUKABAGWIZA Edda
27.RUKU RWABYOMA John
28.MURESHYANKWANO Marie Rose
29.MUDIDI Emmanuel
30.NYIRASAFARI Esperance
31.KAREMERA Thierry
32.MPORANYI Théobald
33.MWIZA Esperance
34.KARENZI Théoneste
35.TENGERA TWIKIRIZE Francesca
36.NYIRABEGA Euthalie
37.SEMAHUNDO NGABO Amiel
38.NYIRABAGENZI Agnes
39.MUKAKARANGWA Clotilde
40.HABIMANA Saleh
41.BEGUMISA Théoneste SAFARI

Abadepite batowe bo muri PSD(Imyanya irindwi)

42.NKUSI Juvenal
43.MUKAKANYAMUGENGE Jacqueline
44.MUKANDASIRA Caritas
45.BAZATOHA Shyaka Adolphe
46.NIYONSENGA Theodomir
47.NYIRAHIRWA Veneranda
48.RUTAYISIRE Georgette

Abadepite batowe bo muri PL (imyanya itanu)

49.MUKABALISA Donatille
50.BYABARUMWANZI Francois
51.KALISA Evariste
52.MUKAMURANGWA SEBERA Henriette
53.MUNYANGEYO Theogene

Abadepite (24) batowe n’abahagarariye abagore

MU MUJYI WA KIGALI

54.MUKANTABANA Rose
55.UWAYISENGA Yvonne

IBURASIRAZUBA

56.MUJAWAMARIYA Berthe
57.NYIRAGWANEZA Athanasie
58.MUTESI Anitha
59.UWIMANIMPAYE Jeanne d’Arc
60.MUKANDERA Iphigénie
61.MUKARUGWIZA Annonciathe

IBURENGERAZUBA

62.NIKUZE Nura
63.MANIRORA Annoncée
64.MUKANDEKEZI Petronille
65.NYINAWASE Jeanne d’Arc
66.UWAMAMA Marie Claire
67.MUKABIKINO Jeanne Henriette

AMAJYARUGURU

68.NYIRAMADIRIDA Fortunee
69.UWAMARIYA Devota
70.MUKAYIJORE Suzanne
71.KABASINGA Chantal

AMAJYEPFO

72.MUHONGAYIRE Christine
73.MUKANYABYENDA Emmanuelie
74.IZABIRIZA Marie Mediatrice
75.GAHONDOGO Athanasie
76.NYIRARUKUNDO Ignacienne
77.UWANYIRIGIRA Gloriose

ABADEPITE BATOWE MU RUBYIRUKO

78.UWIRINGIYIMANA Philbert
79.MUKOBWA Justine

UMUDEPITE WATOWE MU BAFITE UBUMUGA

RUSIHA Gaston

Ni Inkuru yanditswe na Simon Kamuzinzi



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- PS Imberakuri nitorwa ngo izazamura umushahara wa mwarimu kandi umwana we yigire ubuntu kugera muri Kaminuza

- Yagiye mu marushanwa y’isi kubera gahunda ya RPF ikangurira abagore kwigirira icyizere

- Bugesera: Abakandida-depite ba FPR- Inkotanyi beretswe abanyamuryango

- Burera: PSD yijeje kuzazamura umushahara usoreshwa

- Ruhango: FPR ngo izubaka gare, sitade n’ibindi bikorwa remezo

- Gasabo: FPR-Inkotanyi yerekanye abakandida bayo imbere y’abanyamuryango bayo

Ibitekerezo

twihangane kuko byose biza buhorobuhoro.no muri europe,usa byabanje kuba imyaku ariko byarakemutse.gusa icyimbabaza nuko utora ibyo badashaka bati wishe amatora,ahaaaa!nzaba ndora ni umunyarwanda

Alia yanditse ku itariki ya: 24-09-2013

Ndabona BAMPORIKI yagabanye intore oyeeeeee!!!!! gusaba imbabazi oyeeeeee!!!

jean yanditse ku itariki ya: 23-09-2013

Muri Afrika tuzatera imbere bigoye kuko abaharaniye ubwigenge (Lumumba, Nkurumah, Samora, Sankara, Rudahigwa, Rwagasore, etc.) bivuganywe na ba rutuku bimika abakoloni bashya bakoloniza benewabo basangiye gupfa no gukira (bo simbavuze nzabavumba)

alias yanditse ku itariki ya: 23-09-2013

bamwe mubya tugoye nugutora abazatugirira akamaro murubyiruko ntabotuzi kandi ntiba twibwiye imigabo nimigambiyabo nubunararibonye bwabo.

nkubito alex yanditse ku itariki ya: 19-09-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.