Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora(NEC), Prof. Kalisa Mbanda, yavuze ko umubare ungana na 98% by’abaturage batoye muri rusange abadepite, udashobora kunengwa ko ukabije kurusha umubare nyakuri w’abatoye, ashingiye ku bushake abanyarwanda bagaragaje mu kwitabira amatora rusange y’abadepite.
Prof. Mbanda yavuze ko bidatangaje kuba abanyarwanda baratoye ku kigero cya 98% kuko ngo bangana n’abaje gutwara amakarita, ndetse ngo icyizere cy’uwo mubare kikaba kigomba no gushingira kukuba ungana n’amajwi yaturutse mu byumba by’itora abantu babireba, ku ma site aho ayo majwi yakusanyirijwe, ku mirenge n’ahandi.
Yagize ati: “Twabonye ukuntu Abanyarwanda bakunze gutora, umunsi wabanjirije uw’amatora bisi zari zabaye nke cyane, kubera umubare munini w’abajyaga gutorera ahandi hatari i Kigali, mu mashuri nzi ko hari abanyeshuri batatoye kubera kutagira amakarita yabo, ariko bavuze ko bababaye cyane.
“Mu Burayi hari abagendaga ibirometero birenga 800 bajya gutora; hari aho amakarita yatanzwe umunsi wo gutora kuko benshi baje kuyafata bahita batora(byatewe n’uko mu mujyi abantu bimuka bakajya gutura ahandi); uriya mubare wa 98% rero ntakuwushidikanyaho.
Ikijyanye n’uko haba hari n’abakandida batanyuzwe, Prof Mbanda asobanura ko ari ko bisanzwe n’ahandi kandi byumvikana, “abatsinze baranyurwa, abatsinzwe ntibibashimisha.”
Yemeza ko akurikije uko amatora yabaye n’uko abakandida biyamamaje, ngo amanota arajyana n’imbaraga zashyizwe mu kwiyamamaza, kandi ko ngo hari n’abakandida bemeye ko batsinzwe mu matora anyuze mu mucyo.
Mu mbogamizi zagaragaye, Prof. Mbanda yavuze ko muri rusange amatora yagenze neza, ariko ko hari abazanye kandidatire bakererewe bikabangamira Komisiyo, mu kwiyamamaza ngo hari abashakaga kujya mu muhanda basakuza bikamera nk’imyigaragambyo ariko baza kubireka, ngo hari n’abatangaga gahunda yo kwiyamamaza ntibayubahirize.
Avuga ko hari n’abaruhanyije mu kumanika impapuro zamamaza; mu matora nabwo hagaragara imitwe ya politiki yohereje indorerezi zidafite ibyangombwa, abakozi ba NEC batumvise neza amabwiriza bakamera nk’abaruhanya mu kazi, amashyaka cyangwa abakandida binubiraga ko baterwa ubwoba nyamara ngo babeshya, nk’uko Perezida wa NEC yakomeje asobanura.