rwanda elections 2013
kigalitoday

Shangi: Abagera ku 7500 baje kwamamaza Umuryango wa FPR-Inkotanyi

Yanditswe ku itariki ya: 30-08-2013 - Saa: 11:27'
Ibitekerezo ( )

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagera ku 7500 bo mu murenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 29/08/2013 bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza uyu muryango mu matora y’abadepite kandi bagahamya ko bazayitora 100%.

Iki gikorwa cyaranzwe no kuvuga ibigwi by’Umuryango wa FPR-Inkotanyi byatumye Abanyarwanda babona ubumwe, demokarasi n’amajyambere arambye kandi ngo uyu muryango ukaba uzakomeza gushyigikira ibyo byiza byagezweho ari na ko wongeramo ibindi.

Morale yari yose mu mbaga y'abanyamuryango ba FPR bari bateraniye i Shangi.
Morale yari yose mu mbaga y’abanyamuryango ba FPR bari bateraniye i Shangi.

Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yabwiye abanyamuryango ba FPR bo mu murenge wa Shangi ko ibyiza by’Umuryango wa FPR bigaragarira amaso ya buri wese hirya no hino mu gihugu ariko ngo byagera mu karere ka Nyamasheke bikaba akarusho kuko FPR yabazaniye ibikorwa remezo bitandukanye bitari byarigeze bihaba mu mateka y’aka karere ugereranyije n’utundi.

Mu bikorwa byishimirwa harimo umuhanda wa kaburimbo, ibitaro n’amavuriro, amazi meza ndetse n’amashanyarazi. Ngo bashingiye kuri ibyo bikorwa ndetse n’ubwitabire bw’abanyamuryango b’iri shyaka bari baje kuryamamaza ku bwinshi kandi bagaragaza morale, ngo hari icyizere cyo gutorwa 100%, nk’uko Habyarimana yabigarutseho.

Chairman wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste (ibumoso) yerekanye abakandida bari bahagarariye uyu muryango maze asaba abaturage kuzatora FPR 100%.
Chairman wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste (ibumoso) yerekanye abakandida bari bahagarariye uyu muryango maze asaba abaturage kuzatora FPR 100%.

Habyarimana yavuze ko FPR izakomeza guteza imbere ibikorwa remezo aho umubare w’abafite amazi n’amashanyarazi uziyongera ku buryo bugaragara kandi igakomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ba Nyamasheke, bityo aboneraho gusaba abaturage umusanzu wabo wo gutora iri shyaka kugira ngo rikomeze ribageze ku byiza, nk’uko yabivuze.

Muri iki gikorwa kandi, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu murenge wa Shangi beretswe bamwe mu bakandida depite (baturuka mu karere ka Nyamasheke) bamamazwa n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi barimo bane bo muri uyu muryango nka Mwiza Espérance, Kankera Marie Josée, Uwamariya Rutijanwa Marie Pélagie na Kalimunda Réné; ndetse na Hitiyaremye Augustin wo mu ishyaka PSR ryifatanyije na FPR muri aya matora.

Aba bakandida 5 bari mu bamamazwa na FPR-Inkotanyi barimo bane b'uyu muryango ndetse n'umwe (uri iburyo) wo mu ishyaka PSR ryifatanyije na FPR.
Aba bakandida 5 bari mu bamamazwa na FPR-Inkotanyi barimo bane b’uyu muryango ndetse n’umwe (uri iburyo) wo mu ishyaka PSR ryifatanyije na FPR.

Aba bose bagaragaje ko FPR ari yo yonyine yazanye imiyoborere myiza, umutekano, ubutabera ndetse n’iterambere muri rusange; bityo bagasaba abaturage gushyigikira ibyo bikorwa batora FPR-Inkotanyi kugira ngo ibyo byiza u Rwanda rugezeho bikomeze bitere imbere.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu murenge wa Shangi bitabiriye ku bwinshi igikorwa cyo kwamamaza abakandida babo.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu murenge wa Shangi bitabiriye ku bwinshi igikorwa cyo kwamamaza abakandida babo.

Emmanuel Ntivuguruzwa



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Rubavu: PL ngo izongera umusaruro w’ibijya mu mahanga

- Rubavu: PS-Imberakuri yagejeje ku baturage ibakorera nitorwa

- Gisagara: Ishyaka PSD ryiyemeje kuzavuganira abahinzi

- Ngoma: FPR yungutse abanyamuryango bashya 50 ubwo yiyamamazaga

- Rutsiro : Ibyo FPR imaze kubagezaho bibaha icyizere ko n’ibisigaye izabikora

- Nyamasheke: Abaturage babwiye FPR ko bazayitora ariko bayiha inshingano igomba kuzuza

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.